Sunday, May 26, 2019
Amamaza hano

Uganda: Abantu basaga 40 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi

Abantu bagera kuri 40 bishwe n’ihirima ry’imisozi ryatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa Kane tariki ya 11 Ukwakira 2018, mu Burasirazuba bwa Uganda, Ababarirwa mu magana bakaba baburiwe irengero. Leta ya Uganda itangaza ko amatsinda y’abakora ibikorwa by’ubutabazi boherejwe muri ako gace byabereyemo, kari hafi y’umupaka...

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Bobi WineUmuhanzi wo muri Uganda akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko Perezida Museveni ari umuyobozi mubi kurusha Idi Amin wigeze kuyobora iki gihugu. Ni mu kiganiro na televiziyo Citizen kuri uyu wa Gatatu. Bobi Wine ati: “Sinigeze...

Uganda: Bobi Wine Yatawe Muri Yombi Akigera Ku Kibuga Cy’Indege Mpuzamahanga Cya Entebbe

Depite Robert Kyagulanyi uzwi na benshi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine yatawe muri yombi akigera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ubwo yari aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze ibyumweru hafi bitatu yivuza. Indege ya Kenyan Airways No KQ412 yari iturutse...

Menya umushahara n’ibindi bizajya bigenerwa Abadepite barahiye mu Nteko y’u Rwanda

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara. Ibyo tugarukaho muri...

Inyandiko Ya Bobi Wine Isobanura Uko Yakorewe Iyicarubozo Kugeza No Kubabazwa Ubugabo

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wafunzwe, akanakorerwa iyicarubozo mbere yo kugezwa mu rukiko ashinjwa ubugambanyi, yavuze akari imurori ubwo yari mu maboko y’abashinzwe umutekano. Mu nyandiko ndende yanditse ku mbuga ze nkoranyambaga, Bobi Wine, uri kuvurirwa muri Amerika, yavuze ko yahatiwe “kugira icyo mvuga nyuma...

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Igisirikare cya Uganda cyokejwe igitutu nyuma y’amashusho agaragaza abasirikare bakubita umunyamakuru wa Reuters wataraga inkuru ku bamagana ifungwa rya Bobi Wine. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare barimo gukubita bikomeye umunyamakuru wa Reuters witwa James Akena, ibintu byamaganwe mu buryo bukomeye. Yari mu bikorwa byo...

Abanyapolitiki Ntibiyumvisha Uburyo Umusivile Bobi Wine Yaburanishwa N’urukiko Rwa Gisirikare

George Kanyeihamba, wahoze ari umukuru w’urukiko rw’ikirenga rwa Uganda, yavuze ko urukiko rwa gisirikare nta bubasha rufite bwo kuburanisha umunyapolitiki akaba n’umuhanzi uzwi cyane, Depite Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine. Ibi abitangaje nyuma y’iminsi itatu ishize uyu munyapolitiki afashwe ndetse n’umushoferi akaraswa. Yongeyeho ko...

RDC: Moïse Katumbi yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi

Ubushinjacyaha Bukuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bwashyiriyeho Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi, impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, uyu akaba ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Alexis Thambwe Mwamba yabigarutseho kuri uyu wa 16 Kanama, mu kiganiro n’abanyamakuru...

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Mu gihugu cya Uganda abashyigikiye Gen Kale Kayihura wahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, batangiye amasengesho mu gihugu cyose yo kumusabira bavuga ko Imana yonyine ari yo yamukura mu buroko amazemo amezi abiri. “Uyu munsi turi hano gusaba Imana ngo Kayihura arekurwe,” uyu ni umukuru...
- Advertisement -

MOST POPULAR