Sunday, May 26, 2019
Amamaza hano

Minisante yibutse abayikoreraga bazize Jenoside, isigira isezerano rikomeye ikigo cy’isanamutima cya Bugesera

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abari abakozi b’urwego rw’ubuzima 42 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isezeranya ikigo cy’isanamutima cya Bugesera kugikorera ubuvugizi kikabona miliyoni zisaga 63Frw gikeneye. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Mata 2019, aho abakozi ba Minisante, ibigo biyishamikiyeho n’abafatanyabikorwa babanje...

Perezida Kagame yakoze impinduka mu nzego za gisirikare

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paul, yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’ingabo, aho Lt.Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara. Lt.Gen Musemakweli yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, umwanya yashyizweho avuye ku buyobozi bw’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu...

Abagore n’abakobwa bafite ubumuga 127 bafite ibibazo bikeneye ubutabera

Umuryango Nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga (UNABU), uratangaza ko mu turere 11 ukoreramo hari abagore 127 bafite ubumuga bakeneye ubutabera, kubera ibyaha bakorewe birimo n’ihohoterwa. UNABU yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yasinyanaga amasezerano n’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) n’umuryango Haguruka, kugira ngo bafashe...

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ku bibazo birimo ubushobozi buke bw’abatanga ibizamini by’akazi

Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta birimo n’abahabwa gutanga ibizamini by’akazi batabifitiye ubushobozi. Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’umurimo igaragaza ko igipimo cy’uko abanyarwanda bishimira imitangire y’akazi cyavuye kuri 63.1% mu...

Perezida Kagame yitabiriye imurika ry’indege na Drones i Kigali

Perezida Paul Kagame yatemberejwe mu imurika rigaragaza iterambere rigezweho mu gukora indege nini n’intoya zizwi nka Drones, riri kubera i Kigali mu nama nyafurika yiga ku by’indege (Aviation Africa Summit). Iri murika riri kubera muri Kigali Convention Centre ribangikanye n’iyo nama, ryitabiriwe n’abamurika 80 barimo...

Itangazwa ry’umugambi w’amahanga ashaka guhirika Museveni mu bantu be ba hafi rihatse iki?

Abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda, UPDF, bunze mu ry’abamaze iminsi bavuga ko hari imbaraga zo hanze y’igihugu zishaka guhirika Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze imyaka 33 ayoboye iki gihugu. Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa Perezida wa Uganda (Special Forces Command-SFC), Maj. Gen....

Perezida Kagame yasabye abasirikare bakuru kuba izingiro ry’ibyiza bikwiriye u Rwanda

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abasirikare bakuru kuba urugero rwiza mu banyarwanda ku buryo ibyo igihugu cyifuza kugeraho aba aribo biheraho. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse ubwo yayoboraga Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda iba biri mwaka, ikitabirwa na ba Ofisiye bakuru....

Hamenyekanye icyateye Perezida Tshisekedi guhagarika ijambo ryo kurahira atarirangije

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yari yateye benshi impungenge ubwo yahagarikiraga hagati indahiro ye, akaba asobanura ko byatewe n’umunaniro yari afite. Umuhango wo kurahira kwe nk’umukuru w’igihugu wabaye ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, witabirwa n’imbara y’abantu i...

Nkurunziza yongeye gusaba EAC gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yongeye gusaba Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), gutumiza inama yihariye yiga ku mubano w’icyo gihugu n’u Rwanda urimo agatotsi. Mu ntangiriro za Ukuboza, Perezida Nkurunziza yandikiye umuhuza mu bibazo by’icyo gihugu, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amusaba gutumiza inama...

Abagenzi ba RwandAir bageze ku bihumbi 880 mu 2017

Raporo y’Ihuriro Nyafurika ry’Ibigo by’Indege (AFRAA) y’umwaka wa 2018, igaragaza ko abantu bakoze ingendo na Sosiyete Nyarwanda y’Indege, RwandAir biyongereyeho abarenga 50% hagati ya 2013 na 2017. Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abakoze ingendo muri RwandAir wavuye ku bihumbi 408 mu 2013 ukagera ku bihumbi...
- Advertisement -

MOST POPULAR