Special Olympics Rwanda yasuye irerero (Center) ribarizwamo abana n’abakuru bafite ubumuga bwo mumutwe riherereye inyamirambo ry’itwa “Umwana nkabandi”, aho igikorwa nyamukuru cyari kigenderewe ari gusobanurirwa umushinga “FIT FAMILIES” aho abafite ubumuga bwo mumutwe bakorana siporo n’abo mumiryango yabo, inshuti, n’abavandimwe.

Fit Families (Umuryango uzira umuze), ni umushinga ushingiye kubintu bibiri : siporo ndetse n’imirire, aho umuryango ugomba gukora itsinda rigizwe nabantu bo mumuryango batatu badafite ubumuga bwo mumutwe  ndetse n’umwe ufite ubumuga bwo mumutwe, abagize itsinda bashobora kuba ari ababyeyi, abavandimwe, abaturanyi, abo bigana, n’inshuti.

Buri tsinda rigomba kuzajya rikora siporo inshuro eshatu mucyumweru, uko bakoze siporo bakora iminota 30,itsinda rigomba kuba rifite amasaha yabugenewe abara intabwe n’iminota bakoresheje mugihe cya siporo ndetse hakuzuzwa ifishe igaragaza igihe umuntu yakoresheje.

fitfamilies (6)

Ababyeyi basobanuriwe icyo FIT FAMILIES igamije.

fitfamilies (20)

Abagize amatsinda beretswe zimwe siporo bashobora gukorera iwabo murugo.

fitfamilies (22)

Kubijyanye n’imirire hagomba kuzajya huzuzwa urupapuro rugaragaza ifunguro buri muntu ubarizwa mu itsinda yafashe burimunsi kugirango harebwe n’iba hari impinduka zigenda zigaragara mukongera ibihe umuntu yakoze muri siporo tugendeye kumirire.

igikorwa kizakurikiraho nugubasuzumwa hakarebwa uko ubuzima bwabo buhagaze, hazakorwa isuzumwa ryambere ribanziriza siporo, ndetse hazakorwe irindi suzumwa risoza siporo kugirango harebwe niba hari impinduka zagaragaye nyuma ya siporo kubuzima bwabagize amatsinda.

Inyungu  uyu mushinga uzatanga ni ukuzamura ibyishimo mumuryango, kugira ubuzima buzira umuze(Ubuzima bwiza), Guhora ukomeye ndetse no guha icyizere umwana n’umukuru ufite ubumuga bwo mumutwe akarushaho kwisanga mumuryango nyarwanda.

Abaganirijwe bishimiye igikorwa nyuma yo gusobanurirwa ba
niyemeza kubishyira mu bikorwa.

FIF FAMILIES uyu mwaka izakorerwa mumarerero abiri ariyo: umwana nkabandi, Izere mubyeyi, umwaka ushize wa 2018, yabereye mumarero abibiri ariyo : Amizero, na Hirwa Iwanyu.

fitfamilies (33)

fitfamilies (13)

iyi nisiporo yoroheje wakorera murugo wifashishije intebe.

fitfamilies (15)

IMG_3967

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano