HeForShe ni itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe ruhuriye ku Mbuga nkoranyamabaga nka mbaga nka Facebook. Instagram ndetse na Whatsapp mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo rwo kuzamura no guteza Imbere umwari bateguye amarushanwa yo gutora Nyampinga uhiga abandi muri iryo Tsinda .

Iri rushanwa riba rigamije  gutora umwari urusha abandi  Uburanga  muri ryo  tsinda rya HeForShe  Empire , rikaba rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu  , Aho ku nshuro ya  mbere muri 2017  ryatwawe na  Isaro Ninette.

Ku nshuro yaryo ya Kabiri  ryegukanwe  na bazizane Jeannette  igisonga cye kiba  Gacukumbuzi Belysee .

Kuri iyi nshuro  ya gatatu abari  12 nibo bari guhatanira uyu mwanya ,Kugira witabire  iri rushanwa  ryo guha  agaciro  Umwari w’Umunyarwandakazi  kuryitabira ntacyo bisaba ku mukobwa  uwo ari wese wifuza kuryitabira .

Umukobwa uzegukana  Ikamba rya Nyampinga wa  HeForShe  Empire azegukana  Ibihembo  by’amafaranga angana n’Ibihumbi Magana ane y’amanyarwanda(400,000 Frw) ndetse  anatemberezwe  bimwe mu bice  nyaburanga by’U Rwanda  mu rwego rwo gukangurira abari n’abategarugori gahunda ya Visit Rwanda .

Umuhango wo gutora uwo nyampinga biteganyijwe  ko azaba  tariki ya 22 Kamena 2019  guhera I saa Kumi z’umugoroba aho bizabera bakaba bazahatangaza mu minsi ya Vuba.

Dore bamwe mu bakobwa  bahatanira iryo kamba: 

 

SRC: Touchrwanda

 

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano