Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko Sankara Callixte umaze igihe kinini yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yafashwe ndetse ko inzego zibishinzwe ziramushyikiriza ubucamanza mu gihe cya vuba.

Minisitiri Sezibera yagize ati “Bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, bashaka kwica abanyarwanda bakavuga ko bafase Nyungwe ndetse bakavuga ko badashaka ko abakerarugendo bajyayo. Abo bakabivuga bari muri ibyo bihugu. Ba Rusesabagina bari mu Bubiligi, Ntilikina mu Bufaransa, Kayumba muri Afurika y’Epfo, Himbara muri Canada.”

Yakomeje agira ati “Twumva bidakwiriye ko umuntu yaba ari hanze aho yica abanyarwanda cyangwa afatanya n’abica abanyarwanda ntibibagireho ingaruka. Twumva ari inshingano zabo kubakurikirana cyangwa u Rwanda rukabikurikiranira. Twabiganiriye kandi tuzakomeza kubiganiraho

“Sankara amaze iminsi yigamba ibitero byishe abantu, yigamba ko yafashe Nyungwe akajya ku maradiyo akigamba ko azakora n’ibindi ibyo bidahagije…Twabasobanuriye ko batazabishobora kandi u Rwanda rutazabyihanganira akaba ariyo mpamvu dukoranye n’abandi Maj. Sankara yagaruwe mu Rwanda inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza agasobanura ibyo akora. N’abandi bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bazabibazwa.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko arirwo rufunze Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.

Uyu mugabo yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’uRwanda birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Source:igihe.com

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano