Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, IFAB, yemeje ko guhera ku wa 1 Kamena 2019 hazatangira gukurikizwa amategeko mashya agenga umupira w’amaguru, yitezwemo impinduka ku buryo ugenda mu kibuga.

Impinduka zitezwe guhera ku kuntu duto mu mikinire ya ruhago, hakabamo n’ingingo nini mu bizahindurwa.

1. Abakinnyi ntibazaba bemerewe gusubyamo penaliti

Muri izi mpinduka, umukinnyi najya atera penaliti umunyezamu akayikuramo cyangwa umupira ugafata igiti cy’izamu, mu gihe ubusanzwe byari byemewe ko uwari uteye cyangwa mugenzi we ashobora kuwusonga mu izamu, bizahita biba amateka.

Ni ukuvuga ko kwa kundi wasangaga abakinnyi barekereje inyuma y’urubuga rw’amahina bitazasubira, icyo gihe niba igitego kitinjiye, umupira bazajya bawutereka imbere y’umunyezamu awohereze imbere nk’aho nta cyabaye.

2. Gukora umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina

Guhera ku wa 1 Kamena, igitego kizajya cyinjira mu izamu cyabanje gukora ku kuboko k’umukinnyi, haba ku bushake cyangwa impanuka, ntabwo kizongera kwemerwa.

3. Umukinnyi usimbujwe azajya asohokera mu kibuga hafi ye

Igihe umukinnyi asimbujwe ntabwo bizaba bikiri ngombwa gusohokera ku murongo ugabanya ikibuga mo kabiri, ahubwo azaba yemerewe gusohokera ku ntera iri hafi ye, hirindwa ibyakorwaga mu gutinza umukino.

4. Nta mukinnyi uzongera kwinjira mu rukuta rw’abandi kuri ‘coup franc’

Biteganywa ko niba ikipe igiye gutera coup franc, bitemewe ko abakinnyi bayo bivanga mu rukuta rw’ikipe bahanganye, ibintu byari byemewe. Bazajya bahagarara nibura muri metero imwe uvuye ku rukuta.

5. Abatoza nabo bazajya bahabwa amakarita

Byakorwaga hambere ariko guhana abatoza biza guhinduka kwihanangirizwa cyangwa kwirukanwa ku kibuga, umutoza akazamurwa mu bafana.

Gusa guhera muri Kamena bazajya bahabwa amakarita y’imihondo n’imituku nk’uko bigenda ku bakinnyi.

6. Abakinnyi bemerewe gukora ku mupira mu rubuga rw’umunyezamu

Mu mategeko asanzwe, niba umunyezamu agiye gutereka umupira ngo awohereze imbere nyuma y’ikosa cyangwa ari ugusubukura umukino, cyaziraga ko hagira uwukoraho utararenga urubuga rwe.

Mu mategemo mashya bizaba byemewe, umuntu azajya awukoraho aho bishoboka hose.

Source:igihe.com

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano