Umuryango Nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga (UNABU), uratangaza ko mu turere 11 ukoreramo hari abagore 127 bafite ubumuga bakeneye ubutabera, kubera ibyaha bakorewe birimo n’ihohoterwa.

UNABU yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yasinyanaga amasezerano n’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) n’umuryango Haguruka, kugira ngo bafashe abagore n’abakobwa bafite ubumuga kubona ubutabera.

LAF izafasha cyane mu gusesengura amategeko ahari kugira ngo agaragaze imbogamizi zihari, ariko inatange ubujyanama bw’ibyakosorwa mu buryo bwo gutanga ubutabera ku bagore bafite ubumuga.

Umuryango Haguruka uzongerera ubushobozi abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahagarariye abandi ku buryo ubutabera bukora, ibibazo bahura na byo n’aho binyuzwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNABU, Mushimiyimana Gaudence, yavuze ko aya masezerano y’imyaka ibiri yari akenewe kuko iyo urebye uburyo ubutabera bukora ndetse na serivisi zitangwa mu butabera, harimo imbogamizi nyinshi cyane zitandukanye zaba izishingiye ku myumvire y’abatanga ubwo butabera n’uburyo buhari bwo gutanga ubutabera.

Ati “Nk’iyo urebye utavuga ukeneye ubutabera kugira ngo abashe kuvugana n’ubumuha, ni ikibazo gikomeye cyane ku rurimi rw’amarenga, ndetse yanagerayo yahohotewe, muri ya myumvire abantu ntibabihe agaciro”.

Yatanze urugero rw’umukobwa ufite ubumuga bw’ingingo wasezeranye n’umuhungu imbere y’amategeko mu Murenge, nyuma umuhungu bitewe n’imiryango yumvaga adakwiye kubana n’umugore ufite ubumuga, baramumwangisha aramwanga ashaka undi mugore.

Ubu hagiye gushira imyaka 10 uyu mugore ashaka ubutane yarabubuze kubera ya myumvire y’abatanga ubutabera kuko agerayo bakamurindagiza bakamubaza ibyo atabasha kubona cyangwa gusobanukirwa.

Hari kandi undi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, wafashwe ku ngufu afite 14 ubu afite 19 n’umwana w’imyaka itanu. Nyuma yo gusobanurirwa uburenganzira bwe n’umuryango UNABU, biyemeje gushaka uwamuhohoteye ngo ahanwe.

Yabatungiye urutoki uwamuhohoteye arabyemera ndetse n’umwana amwiyandikishaho biba ikimenyetso mu butabera ariko bageze mu nzego za polisi ntibabasha kuvugana n’ufite ubumuga mu rurimi rw’amarenga, banzura ko bikemurirwa mu muryango kandi harimo icyaha cyo gusambanya umwana.

Mushimiyimana avuga ko aba bari mu bagore n’abakobwa 127 bafite ubumuga bakeneye ubutabera.

Ati “Mu turere dukoreramo tugera kuri 11 kugeza ubu dufite urutonde rw’abagore n’abakobwa bafite ubumuga 127 bakeneye ubutabera. Abo ni abo twebwe ubwacu twabashije kuganira na bo twumva ibibazo byabo koko bikeneye ubutabera.”

Yongeraho ko imanza 17 bagejeje ku bafatanyabikorwa n’izindi nzego, izakemutsemo ari eshatu gusa.

UNABU ikorana na MAJ ariko hakabaho imbogamizi z’icyiciro cy’Ubudehe kuko usanga ifasha abo mu cyiciro cya mbere kandi hari abafite ubumuga bari mu miryango itakirimo kandi itagira n’icyo ibamarira.

Umuyobozi wa LAF, Kananga Andrew, avuga ko aya masezerano ari ingenzi kuko ari ukubibutsa ko bakwiye gushyira imbaraga mu gutanga ubutabera ku cyiciro cy’abagore bafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Haguruka, Umurerwa Ninette, yavuze ko aya masezerano y’imyaka ibiri; 2019-2020, akubiyemo ubufatanye bugamije kumvikanisha ikibazo cy’ubutabera ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga kandi biteguye kuko babifitiye ubushobozi.

UNABU irimo abanyamuryango 56 biyemeje gufasha bagenzi babo bafite ubumuga kubona uburenganzira bwabo. Bakorana n’abagore 3 709 mu turere 11.

Source:Igihe.com

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano