Umukobwa witwa Dorcas Kasinde ufite inkomoko muri RDC yegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 ahigitse abarimo Irebe Natacha Ursule wari uhagarariye u Rwanda.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Africa Calabar byabaye mu ijoro ryo kuri uyu Kane tariki 27 Ukuboza 2018, ahitwa Tianapa Resort muri Calabar hategurirwa iri rushanwa.

Abakobwa 23 bitabiriye iri rushanwa banyuze imbere y’akanama nkemurampaka hatoranywamo 10 ba mbere bahise berekeza mu cyiciro cya nyuma. Nyuma hongera gutorwa batanu bavuyemo uwabaye Nyampinga.

Abakobwa batanu barimo Gladys Kayumba wo muri Zambia, Harrietta Alpha wa Sierra Leone, Chimamaka Goodness Nnaemeka wa Nigeria, Dorcas Kasinde wa RDC na Dela Yawo Seade wo muri Ghana nibo babashije kugera muri batanu batowemo nyampinga w’iri rushanwa.

Dorcas Kasinde yahawe ibihembo bikomeye birimo sheki y’amadolari ibihumbi 30 hamwe n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri wa Leta ya Cross River.

Irebe Natacha wari uhagarariye u Rwanda ntabwo yabashije kwitwara neza kuko atigeze aboneka mu bagenewe ibihembo.

Muthoni Fiona Naringwa yari aherutse guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa umwaka ushize ndetse atahana ikamba ry’Igisonga cya mbere.

Source:Igihe.com

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano