Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukuboza nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizwi nka “Controle techniques’’ cyongereye amasaha y’akazi mu rwego rwo kurushaho kwakira buri wese  ubabagana.

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga “ controle techniques” cyongereye amasaha y’akazi aho kuva ku wambere kugeza kuwa Gatandatu cyakira abakigana bakeneye gusuzumisha ibinyabiziga byabo kuva saa 6:00 za mugitondo kugeza saa sita z’ijoro. (24:00).

Kayonga Benjamin umwe mu baturage  bari baje gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka zabo agaragaza ko kongera amasaha y’akazi bizacyemura ikibazo cy’umubyigano.

Yagize ati “Ni byiza cyane kuba baratekereje kongera amasaha y’akazi kuko bizafasha mu kugabanya umurongo mu nini wabaza bakeneye gusuzumisha ibinyabiziga bityo uwaje wese akaba azajya ataha ahawe serivisi yaje gushaka hatabayeho ibyo guhabwa gahunda y’undi munsi wo kugarukiraho.”

Karangwa Jean Bosco nawe ni umushoferi muri  kimwe mu  bigo bitwara abgenzi mu mujyi wakigali agaragaza ko kongera amasaha y’akazi bizafasha benshi baburaga umwanya wo gusuzumisha ibinyabiziga byabo ahanini bishingiye ku miterere y’akazi bakora.

Ati “Hari benshi  baburaga uko basuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo bitewe nuko amasaha bavira mu kazi  controle techniques yabaga yafunze kongera amasaha bizatuma bayigana mu masaha y’ijoro  babashe guhabwa serivisi bakeneye.’’

Uretse iyongerwa ry’amasaha y’akazi aba baturage barishimira ko mu kigo gisuzumirwamo ubuziranenge bw’ibinyabiziga serivisi zihuta uko bikwiye.

Louis Bizumuremyi yagize ati “ Serivisi ziratangwa  ku buryo bushimishije igihe uje wamaze kwishyura ku irembo wahawe  ubutumwa bugaraza isaha uzagiraho gusuzumisha ikinyabiziga cyawe, iyo ugezeyo ukaba wujuje ibyangombwa  mu minota 10 uba ubonye ko ikinyabiziga cyawe ari cyizima ugahabwa icyangombwa (Certificate) cyangwa ugaragarijwe ibitameze neza ukajya kubikosoza.”

Phoibe Kasabiti nawe yunga mu ryabagenzibe aho agaragaza ko ushobora kwiha gahunda y’amasaha uri bugire kuri controle techniques ndetse no mugihe basanze ikinyabiziga gifite ikibazo ukaba wajya ku gikoresha ukagaruka kandi ukarara uhawe ibyangombwa (certificate).

 Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda agaragaza ko gahunda yo kongera amasaha y’akazi izafasha mu kwihutisha serivisi hatabayeho abaza bakarara badakorewe.

Yagize ati “ Hariho abazaga gusuzumisha ibinyabiziga byabo ariko bagataha badahawe serivisi ahanini bitewe n’umubare munini twakira   amasaha y’akazi akarangira bataragerwaho ,  mu gihe umuntu yabaga yavuye mu ntara  mu rumva ko kugaruka byabaga bimugoye. Kuba amasaha y’akazi yariyongereye  bizadufasha  kwakira buri wese uzabaje gusuzumisha ubuziranenge bw’icyinyabiziga cye.’’

SSP Ndushabandi asoza yihanangiriza bamwe mu bashoferi bafite umuco wo kubeshya abakoresha babo ko hari amafaranga y’inyongera atangwa ku girango uwaje gusuzumisha ikinyabiziga akorerwe vuba.

Yagize ati “ Ibikenerwa ku girango umuntu asuzumirwe ko ikinyabiziga cye cyujuje ubuziranenge birazwi, ukora ibi wese akwiye ku menya ko bifatwa nka ruswa uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.’’

Imibare igaragaza ko mbere y’uko hongerwa  amsaha y’akazi ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyakiraga abari hagati ya 650 na 700 ubu bakaba bakira abaturage bagera kuri 900 ku munsi.

Source:Bwiza.com

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano