Perezida Joseph Kabila uri gusoza manda ye ya nyuma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko atazava muri politiki, yanga kugira icyo avuga ku kuba yagaruka ku butegetsi mu 2023.

Amatora yo gusimbura Kabila azaba tariki 23 Ukuboza. Nibwo bwa mbere hazaba habaye ihererekanyabutegetsi mu mahoro kuva RDC yabona ubwigenge mu 1960.

Ishyaka rya Kabila ryatoranyije Emmanuel Ramazani Shadary ngo arihagararire mu matora. Hari abavuga ko yaba yarashyizweho kugira ngo ayobore manda imwe hanyuma Kabila azagaruke akomerezeho.

Itegeko Nshinga rya RDC ryemerera Kabila kuba yagaruka kwiyamamaza mu 2023.

Mu kiganiro yagiranye na Reuters kuri iki Cyumweru, Kabila yavuze ko abantu bakwiye gutegereza bakareba uko bizagenda.

Aseka yagize ati “Kuki tutategereza mu 2023 hanyuma tukareba uko bigenda.”

Yavuze ko atajya akunda guhishura imigambi ye haba mu buzima busanzwe no muri politiki.

Icyakora yavuze ko adateganya kuva muri politiki, ndetse ngo uzamusimbura azamugira inama nazimusaba.

Nubwo amatora agiye kuba, imiryango n’ibihugu by’amahanga byagiye bitangaza ko ashobora kutagenda neza kubera umutekano.

Kabila yavuze ko amatora azagenda neza, indorerezi z’amahanga zikabura icyo zivuga.

Ati “Turifuza kugira amatora anyuze mu mucyo nkuko bikwiriye. Indorerezi zitekereza ko amatora atazaca mu mucyo no mu bwisanzure, ntegereje kureba icyo zizavuga.”

Kabila kandi yavuze ko ntacyo yicuza kuba atarakoze mu myaka 17 amaze ayoboye RDC.

Yavuze ko yakoze ibyo yagombaga gukora nubwo hakiri byinshi byo gukora.

Ati “ Twicuza? Oya rwose, habe na gato. Twakoze byinshi. Igikomeye ni uko twabashije kongera guhuriza hamwe igihugu, tukagisubiza ku murongo. Haracyari urugendo rurerure, kandi hari ibindi bice bigomba kwandikwa mbere y’uko twandika igitabo kimwe cy’amateka yacu.”

Kabila w’imyaka 47 yagiye ku butegetsi mu 2001 nyuma y’urupfu rwa se Laurent Desire Kabila wishwe n’abamurindaga.

Byari biteganyijwe ko ava ku butegetsi mu 2016 ariko amatora yo kumusimbura yagiye yigizwa inyuma, bitera imyigaragambyo yahitanye amagana.

Source:igihe.com

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano