Ikoranabuhanga muri iki gihe tugezemo riri mu byihutisha iterambere kuko rifasha mu kubona serivisi ndetse no gutumanaho mu buryo bworoshye aho waba uri hose hirya no hino ku Isi. Muri iryo koreshwa ry’ikoranabugana ariko, hari n’abarikoresha ku buryo butanoze bitewe n’inyungu baba babifitemo, hari ababa bashakisha uburyo batwara imitungo y’abandi, ababa bahererekanya amakuru agamije ubugizi bwa nabi n’abandi. Ni muri urwo rwego rwo guhangana n’abakoresha nabi ikoranabuhanga u Rwanda rwashyizeho itegeko n°60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu gice cya mbere k’iyi nyandiko mwagejejweho ibirebwa n’iri tegeko, ibisabwa utanga serivisi z’itumanaho koranabuhanga ndetse na bimwe mu bihano bihabwa abakora ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Muri iyi nyandiko murakomeza kugezwaho bimwe mu byaha n’ibihano ku bakoresha nabi ikoranabuhanga.

Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa ikizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Umuntu wese ushyiraho, utangaza cyangwa ukoresha urubuga rw’agatsiko k’iterabwoba akoresheje murandasi, mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, agamije koroshya uburyo bw’itumanaho hagati y’abayobozi bako cyangwa abakagize, abakusanya amafaranga yo kugatera inkunga cyangwa abasakaza ibitekerezo byako cyangwa ubumenyi bw’uko gakora, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni makumyabiri (20,000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni mirongo itanu (50.000.0000 FRW).
Umuntu wese ushyiraho cyangwa utangaza urubuga akoresheje murandasi, mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agamije icuruzwa ry’abantu cyangwa agamije korohereza abakora icuruzwa ry’abantu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni icumi (10.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW).

Umuntu wese ushyiraho cyangwa utangaza urubuga akoresheje murandasi, mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa hagamijwe icuruzwa cyangwa ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, cyangwa worohereza abacuruza cyangwa abakwirakwiza ibiyobyabwenge, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko atarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko itarenze miriyoni icumi (10.000.000 FRW).

Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni ebyiri (2.000.0000 FRW). Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1,000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.0000 FRW).

Umuntu wese ushyiraho cyangwa ukoresha urubuga rwa murandasi cyangwa wohereza ubutumwa akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agamije kumenya amakuru y’ibanga y’ukoresha urwo rubuga cyangwa y’ugenewe ubwo butumwa kugira ngo akoreshwe ibikorwa bitemewe n’amategeko cyane cyane kwiba amafaranga cyangwa kubona uburyo bwo kugera muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Umuntu wese utanga serivisi udakora ibishoboka byose ngo abuze itangazwa ry’amakuru ya mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa yahawe n’undi muntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Andi makuru arambuye mwayasanga mu Itegeko n°60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryatangajwe mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 25 Nzeri 2018.

Source:Imvaho Nshya

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano