vigdor Lieberman mu kanya gashize yatangaje ko yeguye kuko atishimiye amasezerano y’agahenge hagati ya IDF n’abarwanyi ba Hamas. Impande zombi zari zatangiye kurasana mu buryo bweruye kuri uyu wa Kabiri. Lieberman yavuze ko kugira amasezerano y’agahenge na Hamas ari ukumanika amaboko imbere y’abakora iterabwoba.

Yari kandi yasabye Guverinoma gukoresha ingufu zikomeye ikihimura kuri Gaza yari imaze iminsi igaba ibitero mu Majyepfo ya Israel.

Umwuka w’intambara hagati ya Israel na Hamas watangiye gukomera mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo abasirikare ba IDF binjiraga muri Gaza rwihishwa bashaka gusenya imyobo byari byagaragaye ko ariyo Hamas iteganya kuzifashisha yinjira muri Israel

Ubwo binjiraga bacakiranye n’abarwanyi ba Hamas, urugamba rurarema rugwamo n’umusirikare wa IDF ufite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Kuva icyo gihe impande zombi zatangiye kurushaho kurebana ay’ingwe ndetse intambara itangira gutegurwa.

Hamas yakomeye kurasa za rockets muri Israel nayo ikoresha indege irasa aho yakekaga ibirindiro bya Hamas.

Ingabo zirwanira ku butaka za Israel nazo zatangiye gutegura ibifaro.

Minisitiri w’Intebe Benyamin Netanyahu yavuze ko guha agahenge Hamas byatewe n’uko abayobozi bayo batakambiye Israel ngo ibadohorere.

Netanyahu ati: “ Twabahaye agahenge kubera impamvu nzi neza.”

Hamas ngo imaze kurasa ibisasu bya rockets 460 mu gihe cy’amasaha 24 naho ingabo zirwanira mu kirere za Israel zimaze kurasa missiles 160 muri Gaza mu masaha 24.

Hamaze kubarurwa abarwanyi ba Hamas barindwi bapfuye n’abandi basivili bakometse cyane.

Nubwo bamwe bari kunenga uburyo Netanyahu uri kwitwara ku kibazo cya Hamas we abasubiza ko azi ibyo ari gukora.

Yagize ati: “ Mu  buyobozi ntabwo umuntu akora ikintu kuko ashoboye kugikora ahubwo akora ikintu gikwiye mu gihe cyacyo.”

Israel iheruka mu Ntambara na Hamas mu myaka ine ishize. Ni intambara Israel yise Operation Protective Edge yamaze iminsi 50.

Indege za Isael zimaze kurasa za misire 160 mugihe cy’amasaha 24

Source: Umuseke.rw

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano