Bamwe mu bakorera mu isoko rya Ngororero bakomeje gusaba umutekano w’iri soko bagakora amasaha menshi ashoboka.

Gucuruza ucungana n’ukwiba, gucuruza bwagoroba ugataha ari bwo abaguzi biyongera no kubura aho ubika ibicuruzwa bitaguzwe, ni zimwe mu mbogamizi bamwe mu bakorera mu isoko rya Ngororero bongeye kugaragariza Radiotv10 nyuma y’amezi agera ku 8 iki kibazo ntacyo ubuyobozi bugikoraho.

Ndayambaje Godefroid Mayor w’Akarere ka Ngororero agaragaza ko ari ikibazo azi, gusa ngo kijyana n’ubushobozi kuko isoko rikeneye kuvugururwa, gusa ngo gushyiramo amatara byo asa n’ugaragaza ko habayeho uburangare kuko nta kiguzi gihanitse bisaba.

Ubuyobozi bwongeraho ko kuba iri soko ridakorerwamo na benshi nayo ari indi mbogamizi nubwo ngo bigomba gukorwa kubw’inyungu z’abaturage.

Si ubwa mbere abakorera muri iri soko rya Ngororero bagaragaza ikibazo cy’umutekano w’iri soko ariko ntikigire icyo gikorwaho.

Nyamara kubwabo ngo nibura hagiyemo amatara amasaha yo gucuruza yakwiyongera bikabarinda n’ibihombo bya hato na hato baterwa n’abajura bitwikira umwijima bakabambura.

Source:Tv10

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano