Depite Robert Kyagulanyi uzwi na benshi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine yatawe muri yombi akigera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ubwo yari aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze ibyumweru hafi bitatu yivuza.

Indege ya Kenyan Airways No KQ412 yari iturutse Nairobi izanye Bobi Wine yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe ahagana saa saba ku isaha yo muri Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 20 Nzeri.

Iyi ndege kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, yari irimo na Depite Winnie Kiiza ndetse n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru by’amahanga.

Biravugwa ko ku kibga cy’indege Bobi Wine atigeze yemererwa kunyura aho babanza guca kugirango basake abagenzi bavuye mu ndeg, aho bivugwa ko yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano bagahita bamwinjiza mu modoka yari itegereje, nyuma y’iminota micye hakagaragara imodoka za polisi zisohoka mu kibuga cy’indege zihuta.

Byari byitezwe ko ari buherekezwe akagezwa iwe ahitwa Magere nk’uko igipolisi cyari cyabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Kuri uyu munsi wo kuwa Gatatu kandi Bobi Wine yari yatangaje ko atazagendera ku mabwiriza y’igipolisi, aho yavugaga ko ashaka kunyura Najjanankumbi akabanza kureba nyirakuru mbere yo kwerekeza iwe.

Source:Bwiza.com

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano