Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) arasaba ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bikomeje kuzahaza igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu nama ya SADC iteraniye mu gihugu cya  Namibia kuri uyu wa 17 Kanama 2018. Mu ijambo rye, yavuze ko ibihugu bigize SADC ari ibyo gushimirwa kubera uruhare n’ubushake  byagaragaje mu kugarura amahoro mu bihugu nka Lesotho, Madagascar n’ibindi byari byugarijwe n’ibibazo bya politiki n’umutekano muke.

Yagize ati “Mu gihe gishize, SADC  yagize uruhare runini mu gukemur

a ibibazo bya politiki n’iby’umutekano muke muri Lesotho, Madagascar na vuba aha muri Comoros. Twese twishimiye ko SADC n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bafatanyije guhangana n’ibibazo bya politiki muri Zimbabwe, kugeza ubu ibibazo byabo biri mu nkiko. SADC ifite inshingano zo kubikora no muri  DRC.”

Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nama ko umutekano ari inkingi ya mwamba kugira ngo Afurika ibashe kugera ku ntego yihaye.

Ati “Ndashaka gushimangira ko ikibazo cy’umutekano gikwiriye gushyirwa ku isonga. Byigeze kubaho. Ibibazo by’umutekano muke  ndetse n’ibibazo byambukiranya imipaka byagiye bikemurwa n’ibindi  bihugu cyangwa se imiryango yo mu karere runaka. Ubu rero twese turi hamwe”.

Kagame yashimaniye ko ibibazo by’umutekano birenga imipaka maze bikagira ingaruka ku bindi bihugu bityo ko hakwiye ubufatanye kugira ngo ibi bibazo bivugutirwe umuti kuko ngo biri mu ntego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yihaye kugira ngo uyu mugabane ugere ku mpinduka wifuza.

Perezida Kagame  yageze mu gihugu cya Namibia Ku wa 16 Kanama 2018, aho yitabiriye inama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC).

Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere ibikorwaremezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye”.

Source: Bwiza.com

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano