Mukura Victory Sport yatwaye igikombe cy’Amahoro 2018 itsinze Rayon Sports penali 3-1 ku mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 amakipe akanganya 0-0. Mukura Victory Sport yahise ikatisha itike y’imikino Nyafurika ya Total CAF Confederation Cup 2019.
Mukura VS yageze kuri iki gikombe nyuma yo kuba yaragiye itsinda amakipe akomeye bahuriye mu nzira arimo APR FC na AS Kigali mbere yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Kanama 2018 kuri sitade ya Kigali.

Nyuma y’uko umukino wari usojwe ku munota wa 120’ amakipe anganya 0-0, hitabajwe penaliti. Muri izi penaliti, Rayon Sports bateye enye (4) binjiza imwe (1) yatewe na Mukunzi Yannick mu gihe abandi barimo Rwatubyaye Abdoul, Yassin Mugume na Bimenyimana Bonfils Caleb bazihushije.

Ku ruhande rwa Mukura VS bo bateye penaliti eshatu zose zirinjira. Duhayindavyi Gael, Rugirayabo Hassan na Hakizimana Kevin bita Javier Pastole bose ntawakoze ikosa ryo gushyira ku ruhande cyangwa mu maboko ya Bikorimana Gerard wari mu izamu rya Rayon Sports.

Mukura Victory Sport bishimira igikombe  cy’Amahoro 2018

 

Ingabire Aime Regis yinjiye mu izamu ku munota wa 120′ akuramo penaliti ebyiri

Rayon Sports yatahanye umwanya wa kabiri na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

APR FC basoje ku mwanya wa gatatu batsinze Sunrise FC igitego 1-0

APR FC basoje ku mwanya wa gatatu batsinze Sunrise FC igitego 1-0

Serumugo Ally (Sunrise FC) afata sheki y’umwanya wa 3

Bimenyimana Bonfils Caleb umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bahushije penaliti

Abakinyi ba Rayon Sport nyuma y’umukino

Abakinnyi ba MUVS bateruye Haringingo Francis, umutoza mukuru

Ubwo Hassan Rugirayabo yari amaze kwinjiza penaliti ya MUVS

Yannick Mukunzi ku mupira akurikiwe na Hassan Rugurayabo

Rugirayabo Hassan  (5) ahabwa ikarita y’umuhondo

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS  wakoze akazi gakomeye muri uyu mukino

Rugirayabo Hassan ashyira hasi Manishimwe Djabel

Mugisha Gilbert azamukana umupira  anacenga Hassan Rugirayabo

Abasifuzi n’abakapiteni

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Bikorimana Gerard (GK,30), Mutsinzi Ange 5, Eric Rutanga Alba 3, Manzi Thierry (C,4), Rwatubyaye Abdul 26, Niyonzima Olivier Sefu 21, Yannick Mukunzi 6, Mugisha Gilbert 12, Muhire Kevin 8, Manishimwe Djabel 28 na Christ Mbondy 9

Mukura VS: Rwabugiri Omar (GK,1), Zagabe Jean Claude (15), Iragire Saidi (3), Nshimiyimana David (16), Rugirayabo Hassan (5) ,Nkomezi Alex (7), Duhayindavyi Gael (8), Cyiza Hussein (10,C), Nshimiyimana Ibrahim (12), Lomami Frank (14) na Rachid Mutebi (11)

Source: Inyarwanda

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano