Aba ni abari bitabiriye inama yasinyiwemo amasezerano y’ubuvuzi buhabwa abafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe (Foto James R.)

Minisiteri y’Ubuzima yasinye amasezerano n’Ikigo cy’Abanyamerika “Johnson&Johnson” gikora imiti y’ubuvuzi y’igihe kirekire, arebana n’ubuvuzi buhabwa abafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe akaba akubiyemo ibyiciro bitandukanye bigamije guhangana n’icyo kibazo.

Ni amasezerano impande zombi zashyizeho umukono ejo hashize i Kigali, tariki ya 7 Kanama 2018, ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Dianne na Dr. Stoffels Paul, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu kigo Johnson&Johnson.

Dr. Gashumba Diane yatangaje ko ayo masezerano akomeye kuko azafasha igihugu kumenya byimbitse ibitera ibibazo bitera indwara zo mu mutwe hakabamo n’ubuvuzi buzagezwa ku baturage kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Ati “Harimo inyigo Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo k’igihugu cy’ubuzima (RBC) bafatanyijemo na Minisiteri y’Umuco na Siporo; izareba uburemere bw’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe mu gihugu cyose, ikareba na none impamvu zitera ibibazo byo mu mutwe, ikareba n’ibisubizo bigendeye no ku mpamvu y’uburyo dushobora kwirinda kandi na none twashyizemo n’ikibazo k’ibiyobyabwenge kugira ngo turebe uburemere bwacyo.

Ni inyigo ifite akamaro kanini kuko izatuma gahunda zacu zo kwita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe tuzinoza”.

Ikindi gikubiye muri ayo masezerano, Minisitiri Gashumba yavuze ko ari ugukomeza gahunda igihugu cyatangiye, yo kugeza ubuvuzi ku bantu bose bakeneye ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Ati “Ni ukuvuga kwegereza ubuvuzi abo bantu, bikava mu bitaro by’uturere bikagera mu bigo nderabuzima ndetse bikagera hasi no mu midugudu”.

Icya gatatu gikubiye muri ayo masezerano, ni ukubona imiti ku giciro gito, ku buryo buri wese ayigura ku bushobozi bwe, hakaba kandi no kwigisha no guhugura abashinzwe kuvura abafite bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bahereye ku bakozi bo kwa muganga bikagera no ku bajyanama b’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu kigo Johnson&Johnson Dr. Stoffels Paul, yavuze ko yabonye hari ababa bafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso, diyabete, kanseri abandi ugasanga bibasiwe n‘indwara zititabwaho zikomoka ku mwanda kandi  ku Isi abo bantu barenga za miliyoni.

Yakomeje avuga ko biyemeje gufasha abaturage kubona imiti ikenewe ku baba bafite ibibazo mu rwego rwo kwerekana ko baha agaciro ubuzima bw’abaturage.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe adakwiye gutereranwa ngo ahabwe akato cyangwa usange bamurekeye ku muhanda ahubwo akwiye kwitabwaho, imiryango akomokamo nayo igahabwa ubukangurambaga ikamenya ko iyo yitaweho hari impinduka nziza bigira ku muryango nyarwanda.

Source: Imvaho Nshya

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano