Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump wa USA yihanangirije amahanga ko igihugu kizakorana ubucuruzi na Iran kizaba giciye umubano mu bukungu na USA, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa yamusubije ko bo bazakomeza gukorana na Iran.

Wang Yi  yabwiye Reuters ko inganda z’u Bushinwa zizakomeza gukorana Teheran kuko ngo umubano wabo uciye mu mucyo, ukurikije amategeko mpuzamahanga kandi wishimirwa n’impande zombi.

Ati: “ Kuva kera u Bushinwa bwarwanyije ibihano bifatirwa ibindi bihugu mu buryo bufifitse.”

Ibihano USA yafatiye Iran birimo ibyerekeye guhagarika kugura cyangwa kugurisha zahabu, diyama cyangwa andi mabuye y’agaciro muri Iran.

-Amabuye ya graphite, aluminium, ubutare cyangwa izindi ‘software’ zikoreshwa mu nganda ntizigomba kugurishwa muri Iran.

-Gucuruzanya na Iran mu buryo ubwo aribwo bwose ntibwemewe kandi n’ibinyabiziga ntibigomba gucuruzanywa na Iran.

Mu Ukwakira, 2018 ngo nibwo ibihano byerekeye gucuruzanya na Iran ibikomoka kuri Petelori bizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Nubwo USA idashaka ko inshuti zayo zicuruzanya na Iran, ibihugu byinshi bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ntibirava kuri Iran.

Source: Umuseke.rw

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano