Rugg Timothy yanikiye abandi agera i Karongi ari uwa mbere

Umunyamerika Rugg Thimothy ukinira Ikipe ya Team Embrace yo mu Budage yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga Musanze kerecyeza Karongi ku ntera y’ibilometero 135.8 kakinwe ku wa 8 Kanama 2018, Mugisha Samuel aguma ku isonga.

Rugg yavuye kare mu gikundi cy’abakinnyi 70 batangiye isiganwa azamuka imisozi aminuka amataba, ashyiramo ikinyuranyo cyatumye agera mu Mujyi wa Karongi imbere ya Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque ari imbere.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yakurikiwe na Hakiruwizeye Samuel; Munyaneza Didier; Lozano Riba David na Uwizeye Jean Claude

Ku nshuro ya mbere abatuye mu Karere ka Rutsiro barebye isiganwa rya Tour du Rwanda mu gace karyo ka kane gahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi mu muhanda mushya urimo amakorosi adasanzwe, unyura impande z’Ishyamba kimeza rya Gishwati n’Ikiyaga cya Kivu.

Tour du Rwanda iryohera abayireba bose ndetse bagahora bifuza ko buri mwaka yagana iwabo aho batuye mu turere ariko mu rwego rwo kubigeza kuri benshi, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy) igenda isaranganya mu buryo butandukanye, rimwe na rimwe hagashyirwaho inzira nshya zisimbura izakoreshejwe mu bihe byashize.

Uyu mwaka Akarere ka Rutsiro kabonye amahirwe yo kwakira iri siganwa ku nshuro ya mbere rikaba rigomba kuhanyura kuri uyu wa Gatatu mu gace karyo ka kane gahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi, kareshya na kilometero 135,8.

Uyu muhanda mushya uri mu yo Leta y’u Rwanda ikomeje kubaka hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kunoza imigenderanire no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni umwe mu ishobora guha akazi gakomeye abitabiriye Tour du Rwanda uyu mwaka ahanini bitewe n’amakorosi agoranye arimo, ahamanuka n’ahazamuka cyane ndetse n’umuyaga uva mu Kivu.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Kuri iyi nshuro nubwo Mugisha Samuel ataje mu myanya itanu ya mbere, yagumanye umwenda w’umuhondo yambaye ku wa Mbere ubwo yegukanaga agace ka kabiri ka Kigali-Huye.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace ka kane ka Tour du Rwanda 2018

1. Timothy Rugg 
2. Hakiruwizeye Samuel
3. Munyaneza Didier 
4. Lozano Riba
5. Uwizeye Jean Claude

13:36:Rugg yegukanye agace ka Musanze-Karongi ku ntera y’ibilometero 135.8.

 Rugg Timothy ageze i Karongi ari we uwa mbere, muri aka gace ka Musanze-Karongi akaba yigirije nkana ku bandi bakinnyi kuko hari nk’aho bose yabahaye intera y’iminota 5:20’.

Aba banyeshuri babaye bahagaritse amasomo, bihera ijisho uko abandi banyonga igare
Abana biga mu Ishuri ribanza rya Gihinga II mu Karere ka Rutsiro hamwe n’abarimu babo basohotse bajya kureba amagare

13 :30: Harabura ibilometero bine ngo abakinnyi bagere ku musozo. Rugg Timothy ari imbere y’igikundi ho iminota ibiri.

Abanya-Karongi ni benshi ku mihanda aho isiganwa ryasorejwe imbere ya Cogebanque.

12:30: Abakinnyi bageze mu Murenge wa Gihango, Rugg Thimoty akomeje kwanikira abandi kuko ubu yabahaye intera y’iminota 5:13’.

Mu murenge wa Gihango aho abakinnyi bari kunyura haraterera cyane ariko Rugg ari kunyoga igare, akanyaruka nk’aho hatambika. Harabura ibilometero 46 ngo abakinnyi bagere aho basoreza uyu munsi.

Muri aka gace haraterera cyane ariko Rugg ari imbere wenyine

12:00: Mu gihe hasigaye ibilometero 65 ngo bagere i Karongi, Rugg Thimothy aracyari imbere ndese yasize igikundi kimukurikie iminota 5:38, ubu abakinnyi binjiye mu ishyamba rya Gishwati.

11:40: Rugg yakomeje kwanikira abandi, agera i Nyagahinika muri Rutsiro yasize igikundi kimukurikiye iminota 4:25’

11:30: Ruggy Timothy aracyari imbere y’igikundi, yinjiye mu Kagari ka Bunyunju mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro ari imbere.

Amagare yanyuze ku Ibere rya Bigogwe

-  Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney watangije agace ka kane ka Tour du Rwanda, aganira na IGIHE yavuze ko ari umugisha ku Karere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru kuba barahawe kwakira uduce tubiri tw’iri siganwa anishimira umusaruro Abanyarwanda basanzwe bitoreza muri aka Karere bari gutanga.

Yagize ati “Mbere y’uko abakinnyi b’u Rwanda bahaguruka i Musanze aho bitoreza, narabasuye turaganira mbabwira ko bagiye guhagararira igihugu kandi igihe bari mu muhanda bagomba kumva ko hari miliyoni zirenga 12 z’Abanyarwanda zibari inyuma.”

Yakomeje avuga ko n’abanyamahanga kuza muri iri rushanwa ari byiza kuko na nyuma yaryo bamwe bagaruka baje gusura kuko baba barakunze igihugu bityo amagare nayo akagira akamaro mu bukerarugendo.

Yashimiye Mugisha Samuel na bagenzi be bakoze cyane kugira ngo abe yambaye umwenda w’umuhondo, anamwifuriza kuwugumana kugira ngo ku munsi wa nyuma ibendera ry’u Rwanda rizazamurwe.

-  Abakinnyi bari kugendera ku muvuduko w’ibilometero 37.80 ku isaha. Igihembo cya mbere cy’umukinnyi wihuta ahatambika (sprint) cyatwawe na Bruno Araujo, akurikirwa na Andrew Kamutai na Hadi Janvier wa Benediction y’i Rubavu. Ibihe byabazwe bagenze ibilometero 20.3 bageze Mukamira.

11:10: Umunyamerika Timothy Rugg ukinira Team Embrace The World yo mu Budage yasize igikundi umunota umwe n’amasegonda 20.

Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 10 kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009. Agace ka Gatatu ka Huye-Musanze kegukanywe n’Umudage Julian Hellmann ukinira Team Embrace The World ni ko kanini kakinwe kuva yatangira aho abasiganwa bakoresheje ibilometero 199,7.

Hellmann yatangaje ko yatunguwe n’ubwitabire amagare afite mu Rwanda nyuma y’agace kanyuze mu mihanda irimo abakunzi bayo ndetse hanakomoka inkorokoro mu kunyonga igare.

Yagize ati “Nasiganwe ahantu henshi ku Isi, muri Sénégal, Afurika ariko sinigeze mbona abantu benshi gutya ku muhanda.”

10:30: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 10. Favre Teylaz Benjamin ukinira Haute-Savoie na Kamau Joseph wa Kenyan Riders basize igikundi ho amasegonda 18.

Abakinnyi 70 basigaye mu isiganwa bahagurukiye mu marembo ya stade ya Musanze baraca mu muhanda wa Gataraga bakomeze Byangabo-Akarere ka Nyabihu-Mukamira (ahari butangirwe amanota ya mbere y’umukinnyi unyonga cyane), Cyamabuye-Mahoko-Rutsiro-Kivumu-Nyagihinika-Gakeri-Gisiza-Rubengera (ahatangirwa amanota ya kabiri y’umukinnyi unyonga kurusha abandi) bakomereze Nyabahanga binjira mu Mujyi wa Karongi.

Mugisha Samuel w’imyaka 20 ni we wahagurutse yambaye umwambaro w’umuhondo uhabwa uwa mbere ku rutonde rusange.

10:04: Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe basohotse mu Mujyi wa Musanze. Bose bari kugendera mu gikundi.

Biteganyijwe ko abakinnyi bagera mu Mujyi wa Karongi saa saba n’igice

Mu 2016, Ndayisenga Valens wa Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa yasesekaye i Karongi ari imbere mu gace kavaga i Kigali. Icyo gihe yakiniraga Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo

10:00: Abakinnyi barahagurutse berekeje mu Karere ka Karongi aho isiganwa risorezwa ku ntera ya kilometero 135.8.

Abafana ni benshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Musanze aho amagare agiye guhagurukira, biteguye kureba uko abakinnyi bitwara mu ntangiriro z’agace ka kane ka Tour du Rwanda 2018.

9:50: Abasiganwa batangiye guhamagarwa mbere yo guhaguruka. Abakinnyi baragenda ibilometero bitatu mbere yo gutangira kubarirwa ibihe basohotse mu Mujyi wa Musanze.

 

Cogebanque iri mu baterankunga ba Tour du Rwanda

 

 

uverineri w’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney ari mu bayobozi batangje agace ka Musanze-Karongi gakinwe bwa mbere muri Tour du Rwanda
Mugisha Samuel yahagurutse i Musanze mu mwambaro w’umuhondo
Mugisha asanzwe akinira Ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo

9:00: Abakinnyi 70 basigaye mu isiganwa ni bwo batangiye kugera imbere ya Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze aho bahagurukira saa yine zuzuye.

Abanyarwanda baheruka kwimenyereza iyi nzira

Mu byumweru bibiri bishize ubwo habaga amasiganwa abiri yari agamije gutoranya abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iyi Tour du Rwanda, yose yakiniwe muri uyu muhanda harimo agace kahagurukiye i Musanze kajya i Karongi n’akahagurukiye i Karongi kajya i Rubavu, abakinnyi batandukanye bagaragaje ko ari amahirwe ko bo babashije kwiga iyi mihanda ariko izagora cyane abazayikiniramo bwa mbere.

Hadi Janvier uri gukinira Benediction Club y’i Rubavu icyo gihe aganira na IGIHE yagize ati “Twagize amahirwe yo kwiga imihanda mishya tuzakoresha uyu mwaka [Musanze-Karongi na Karongi-Rubavu]. Uko byagenda kose abanyamahanga amakorosi ari hariya azabagora cyane.”

Nsengimana Jean Bosco bakinana ari na we wegukanye agace kabaga i Musanze kajya i Karongi, we yagize ati “Hari aho ugera umuyaga ukaba mwinshi cyane, haramanuka hakanazamuka cyane navuga ko ari agace keza ku Banyarwanda kuko twe ubu turahazi.”

Ndayisenga Valens mu nzozi zo kugira Karongi akarima ke

Ndayisenga Valens ukinira Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane bitabiriye iri siganwa akaba amaze no kuryegukana inshuro ebyiri harimo iya 2014 yatwaye akinira u Rwanda n’iya 2016 yegukanye akinira Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo.

Ni umusore uzwiho gukunda intsinzi kurusha ikindi kintu cyose mu buzima bwe ndetse mu gace ka Huye-Musanze yagerageje kwataka bagenzi be ashaka kugatsinda ariko ntibyamuhira asoza ari uwa gatanu, asizwe ho amasegonda 11 na Hellmann Julian wakegukanye.

Ku nshuro ya nyuma agace (etape) ka Tour du Rwanda kaherukaga gusorezwa i Karongi, mu 2016 kavaga i Kigali, kegukanywe n’uyu mukinnyi ukomoka i Rwamagana n’ubu intego ye ikaba ari ukongera kwigaragaza muri aka karere kari ku nkombe za Kivu.

Nyuma yo kunanirwa gutsinda agace ka Huye- Musanze, Ndayisenga yatangaje ko kuri ubu ari kugerageza gufasha mugenzi we bakinana Uwizeyimana Jean Claude wa kabiri ku rutonde rusange kugira ngo atazatakaza ibihe Umunya-Ethiopia Hailemichael Mulu wa gatatu akaba yamutambukaho, ibintu byashyira igitutu no kuri Mugisha Samuel wambaye umwenda w’umuhondo.

Ndayisenga yasobanuye ko intego ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda ari ukwegukana agace gasoreza i Karongi nk’uko yabikoze mu 2016 agakomeza kuhandikira amateka, ariko adashishikajwe no kwambura Mugisha umwenda w’umuhondo ahubwo ashaka ko we na Uwizeye bakomeza kuyobora kugira ngo mu gihe umwe yazagira ikibazo undi azahite awambara aho kugira ngo ujye mu banyamahanga.

Ab’intege nke batangiye gukuramo akabo karenge

Buri mukinnyi witabira isiganwa aba agamije kwitwara neza ariko si ko bose bibahira. Uretse kuba rirangira ryegukanywe n’umwe rukumbi, bibabaza kurushaho kuba waravuye ibwotamasimbi ariko ntubashe gusoza ngo nibura bizajye mu mateka yawe.

Kugeza ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda 2018, abakinnyi icyenda bamaze gusezera harimo batandatu bamanitse amagare nyuma yo kunanirwa kurangiza agace karekare kakinwe muri iri siganwa mu mateka yaryo kuri uyu wa Kabiri kavaga i Huye kerekeza i Musanze ku ntera ya kilometer 199,7.

Mu batarabashije kugasoza harimo BERHE Geberemedhin wa Ethiopia, FOZING DASSIE Robert wa SNH Vélo Club yo muri Cameroun, SOMCHIZA Siyabonga na ZOTHE Thando ba Team Sampada yo muri Afurika y’Epfo, CHRISTENSON David wa Marc Pro CT yo muri USA na CARVALHO Mario wa Bai – Sicasal – Petro de Luanda yo muri Angola.

Aba biyongeraga kuri Behringer Olivier wa Team Novo Nordisk yo muri USA, Bissa Badoja ukinira SNH Velo Club yo muri Cameroun na Jilowa Agoster wa Sampada yo muri Afurika y’Epfo batabashije gusoza agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasoreza i Huye ku ntera ya kilometero 120,5.

Icyiza ni uko nta Munyarwanda n’umwe urikorera igare ngo aripakire imodoka, kugeza ubu bakomeje guhatana n’ugize ikibazo nka Tuyishimire Ephrem waguye ku wa Kabiri, yarakomeje arihangana kugeza asoje.

Abakinnyi 20 bayoboye ku rutonde rusange nyuma y’uduce dutatu twa Tour du Rwanda 2018

1. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 10h34’00’’

2. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 10h34’21’’

3. HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia 10h34’21’’

4. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk 10h35’55’’

5. DORING Jonas wa Team Descartes Romandie 10h36’07’’

6. NDAYISENGA Valens wa POC Cote de Lumière 10h36’10’’

7. BENEKE Calvin wa South Africa 10h36’17’’

8. HELLMANN Julian wa Team Embrace the World 10h36’31’’

9. LAGAB Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 10h36’58’’

10. TEMALEW Bereket Desalegn wa Ethiopia 10h37’01’’

11. MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda 10h37’06’’

12. GOUDIN Valentin wa Haute Savoie Auvergne Rhône Alpe 10h37’08’’

13. PERRISSIN FABERT Constantin wa Haute Savoie Auvergne Rhône Alpe 10h37’26’’

14. WELDEAREGAY Zeray wa Ethiopia 10h37’32’’

15. LE CLAIRE Bryan wa POC Cote de Lumière 10h37’35’’

16. JULIUS Jayde wa South Africa 10h41’04’’

17. MUGISHA Moïse wa Les Amis Sportifs 10h42’21’’

18. QUAEDVLIEG Lars wa Team Embrace the World 10h42’25’’

19. NSENGIMANA Jean Bosco wa Benediction Rubavu 10h42’25’’

20. BALASKOVIC Tom wa Haute Savoie Auvergne Rhône Alpe 10h44’22’’

Source: Igihe.com

 

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano