Umudage Julian Hellmann ukinira Team Embrace The World yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ka Huye-Musanze kareshya n’ibilometero 199.7, Umunyarwanda Mugisha Samuel uri muri Team Rwanda agumana umwenda w’umuhondo.

Ibirori bya Tour du Rwanda 2018 byerekeje i Musanze, Akarere karimo Ikigo cy’Umukino w’Amagare “Africa Rising Cycling Center” gicumbikira kikanitorezwamo Abanyarwanda bose bakina uyu mukino, aho abasiganwa baza gusesekara aribo bayoboye mu mwenda w’umuhondo ufitwe na Mugisha Samuel.

Ni agace ka gatatu k’iri siganwa rimaze kuba ubukombe ndetse umwaka utaha rizazamurwa mu byiciro rikajya muri abiri ya mbere akomeye muri Afurika. Abasiganwa bari mu makipe 16 akomoka ku migabane itandukanye y’Isi, barahaguruka i Huye saa 08:30” berekeza i Musanze aho biteganyijwe ko uwa mbere ahagera nibura saa 13:52”.

Mu bakinnyi 79 bari batangiye isiganwa ku munsi wa mbere, batatu barimo Behringer Olivier wa Team Novo Nordisk, Bissa Badoja ukinira SNH Velo Club na Jilowa Agoster wa Sampada basezeye ku munsi wa kabiri nyuma yo kunanirwa gusoza intera ya Kigali-Huye ireshya na kilometero 120,5 yakinwe kuri uyu wa Mbere ikanasiga Umunyarwanda Mugisha Samuel yegukanye umwenda w’umuhondo.

Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikiranye mu gace ka Huye-Musanze

1. HELLMANN Julian
2. LOZANO RIBA David
3. BENEKE Calvin
4. DORING Jonas
5. NDAYISENGA Valens

Huye – Musanze agace kanditse amateka muri Tour du Rwanda

Agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2018 kava i Huye kerekeza i Musanze ni ku nshuro ya mbere kabayeho muri iri siganwa by’umwihariko kakaba ari nako karekare gakinwe kuva mu 2009 ryagirwa mpuzamahanga.

Abasiganwa bagomba gukora ibilometero 200 harimo 3,8 byo gutangira bitabarwa. Utundi duce tureture twari twarabayeho muri iri siganwa harimo ak’ibilometero 182.4 mu 2014 kavaga i Rubavu kajya i Nyanza ndetse n’ak’ibilometero 180.6 kavaga i Nyanza kajya Rubavu umwaka ushize.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

13:50: Hellmann Julian ukinira Embrace The World Cycling niwe wegukanye aka gace ka gatatu ka Tour du Rwanda

13:40: Abanyonzi batangiye gusatira umujyi wa Musanze. Harabura ibirometero 10 kugira ngo bagere aho bari busoreze

13:11: Kugeza ubu, abanyonzi Beneke Calvin, Rugg Timothy,Tom Balascovic na Nsengimana Bosco nibo bari imbere mu gihe hasigaye ibilometero 40 ngo abasiganwa bagere i Musanze

Ibyiza bya Tour du Rwanda wabibonera mu mafoto

12:40: Imodoka z’abanyamakuru zigeze Pfunda. Hari abafana benshi bafite ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko bashyigikiye abakinnyi b’Abanyarwanda.

11:10 : Abakinnyi bamaze kwambuka Nyabarongo binjira mu Akarere ka Ngororero. Abari imbere ni Rugg Timothy, Döring Jonas na Munyaneza Didier, basize igikundi kibakurikiye 2:04’

10:50: Abakinnyi barenze i Buringa, abari imbere ni Munyaneza Didier, Rugg Timothy na Jonas Döring.

10:00: Abakinnyi bari imbere basize igikundi kirimo Mugisha Samuel wa Team Rwanda na Ndayisenga Valens ho iminota itatu n’amasegonda 23.

9:55: Igikundi cy’abakinnyi bari imbere cyasize abandi iminota ibiri n’amasegonda 38. Abakinnyi bari gusatira mu Byimana mu Karere ka Ruhango.

-  Nsengimana Jean Bosco ukinira Benediction Club y’i Rubavu wegukanye Tour du Rwanda 2015 n’uyu mwaka uri mu bakomeye bitabiriye isiganwa, aganira na IGIHE mbere yo kuva i Huye bajya i Musanze, yavuze ko intego ya mbere afite ari ugufasha bagenzi be.

Yagize ati “Niteguye neza, uyu munsi ni ugufasha bagenzi banjye tugakomeza kugumana umwenda w’umuhondo. Mugisha uwambaye icyo asabwa ni ukutivangira mu mutwe cyangwa ngo ahangayike. Tumuri inyuma, urugero nkanjye ndi umukinnyi utapfa gukuraho ahantu hazamuka ndamufasha kandi nawe muramuzi mu misozi, turizera ko uyu munsi awugumana.”

Yakomeje agira ati “Mu nama twakoze, umutoza icyo yadusabye ni uko twaza gufata Umunyarwanda akajya kwataka kuko amasegonda ari hagati ya Mugisha n’Umunya Ethiopia Mulu ni make aramutse agize ikibazo byatugora, hagomba kuba hari undi Munyarwanda uri hafi wakambara uyu mwenda.”

9:46: Abakinnyi binjiye mu Mujyi wa Ruhango bakiri mu gikundi aho bakirijwe amashyi y’urufaya n’abafana bahari. Bari kugendera ku muvuduko uri hejuru.

9:35: Ibihe byiyongereye, igikundi kirimo Mugisha Samuel w’imyaka 20 cyasizwe iminota itatu n’amasegonda 20.

9:25: Abasiganwa basigaje kugenda ibilometero 168. Basize igikundi kirimo Mugisha ho iminota ibiri n’amasegonda 51.

9:05 Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 20. Abagera kuri batanu bari basize igikundi basatiriwe n’abandi bari kugendera hamwe ari 23 imbere y’igikundi basize umunota umwe n’amasegonda 46 igikundi kirimo Mugisha Samuel ufite umwenda w’umuhondo.

Icyizere kuri Mugisha Samuel ufite umwambaro w’umuhondo

Nyuma yo kwegukana umwenda w’umuhondo ku wa Mbere, Mugisha yatangarije IGIHE ko yifitiye icyizere kandi azafatanya na bagenzi be kugira ngo bakomeze kuwurinda.

Yagize ati “Kwambara umwenda w’umuhondo siyo yari intego yanjye uyu munsi [ku wa Mbere] numvaga ngomba gukora cyane kugira ngo nkomeze kuba mu b’imbere ariko nabonye uwari uwambaye asa n’uwananiwe ndavuga nti birashoboka ndagenda.”

Yongeyeho ati “Kuba nambaye umwenda w’umuhondo birumvikana hari uko ngomba gukina ariko nifitiye icyizere nzakinana na bagenzi banjye turebe uko twawurinda.”

Mugisha yavuze ko agace ka Huye-Musanze kagoye cyane kuko ari karekare ariko bitewe n’uko kazamuka kandi asanzwe ari umuzamutsi ukomeye ndetse n’imyitozo akorera mu Butaliyani ikaba iba igoye, biri bumufashe kumenya uko agakina kandi yizeye kudatakaza ibihe bye mu gihe nta kindi kibazo yagira mu muhanda.

-  Uyu munsi haratangwa ibihembo ku bakinnyi bazi kuvuduka cyane (sprint) bageze imbere ya Gare ya Muhanga bamaze kugenda ibilometero 72.8, bongere kubarirwa muri Ngororero bagenze ibilometero 121.

8:50: Abakinnyi batatu barimo Hadi Janvier wa Benediction Club y’i Rubavu, Benjamin Favre n’Umuyamerika Rugg Timothy bacomotse mu gikundi bakiri mu Karere ka Huye. Basize igikundi ho amasegonda 36.

Twibukiranye abatwaye ibihembo mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda

8:35: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 3.8 bava mu Mujyi. Batangiye kubarirwa ibihe bageze mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

8:30: Abakinnyi bose 76 bahagurutse mu Karere ka Huye. Abafana ni benshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Huye.

8:20: Abakinnyi batangiye guhamagarwa bitegura guhaguruka. Abafana bari ku mihanda y’i Huye aho biteguye kureba uko bayonga igare.

7:30: Abakinnyi 76 batangiye kugera aho bahagurukira mu Karere ka Huye imbere ya Station SP.

2018, umwaka mwiza kuri Mugisha Samuel?

Ku myaka 20, Mugisha Samuel wavukiye mu Karere ka Nyabihu yegukanye agace (etape) ku nshuro ya mbere muri eshatu amaze gukina Tour du Rwanda ahita anambara umwenda w’umuhondo awambuye Umunya-Algeria w’imyaka 31, Lagab Azzedine ukinira Groupement Sportif des Petroliers Algerie.

N’ubwo Tour du Rwanda ikiri ku ntangiriro kuko hamaze gukinwa uduce tubiri mu munani tuyigize, Mugisha yerekanye ko afite ubushobozi bitewe n’ibihe bigera ku minota 3:04” asiga abandi barimo abakomeye bityo akaba agomba guhanga ijisho babiri barimo Umunyarwanda Jean Claude Uwizeye ukina mu Bufaransa n’Umunya Ethiopia Hailemichael Mulu asiga amasegonda 21.

Mugisha wamamaye cyane ndetse akigarurira imitima y’Abanyarwanda mu 2016 akina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere akegukanamo umwenda w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi byanatumye umwaka ukurikiye abona ikipe y’ababigize umwuga ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yamufashije kumara igihe yitoreza i Burayi, kuri ubu niwe uhanzwe amaso.

Mu masiganwa atandukanye yakinnye kuva 2018 yatangira, yagiye yitwara neza harimo irya Tour du Val d’Aoste U23 yatwayemo igihembo cy’umukinnyi uzamuka cyane, Tour de l’Espoir U23 yegukanyemo agace akanafasha Areruya Joseph kuryegukana kimwe na Shampiyona ya Afurika mu gusiganwa mu muhanda yabereye mu Rwanda n’andi atandukanye.

Kuri ubu arasabwa ibirenze ibyo yakoze kuva yatangira umukino w’amagare, kurinda umwenda w’umuhondo iminsi itandatu, ibintu bikomeye cyane ariko bishoboka kuko n’umwaka ushize Areruya Joseph yawambariye i Huye ku munsi wa kabiri awurwanaho afashijwe na bagenzi be isiganwa rirangira akiwufite.

Mugisha wahawe uruhushya na Dimension Data kugira ngo akinire Team Rwanda aho anayibereye kapiteni, aramutse yegukanye iri siganwa yaba abaye Umunyarwanda wa kane ubikoze nyuma ya Ndayisenga Valens uyifite kabiri, Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph baritwaye inshuro enye ziheruka.

Ese Mugisha ni umwana biragoye ko yarinda umwenda w’umuhondo?

Mu mukino w’amagare inararibonye rirafasha ariko siryo ryonyine, impano no kwigirira icyizere ni ingenzi. Ku myaka 21 iburaho iminsi mike kuko azayuzuza mu Ukuboza, Mugisha si umwana kuko mu 2014, Ndayisenga Valens yarwanye ku mwenda w’umuhondo afite imyaka 20 ndetse birangira yanditse amateka n’uyu munsi atarakorwa n’undi muntu yo kwegukana Tour du Rwanda ari muto.

Team Rwanda Mugisha ari gukinira igizwe n’abana bato bose bari munsi y’imyaka 21 ariko nk’uko bimaze kumenyerwa, iyo Umunyarwanda yambaye umwenda w’umuhondo biba ngombwa ko n’andi makipe yo mu Rwanda amufasha ahanini kubera ishema ry’igihugu. Bivuze ko nta kabuza, Les Amis Sportif na Benediction zirimo abakinnyi bakuru kandi bakomeye nazo zizi icyo gukora.

Amafoto: Niyonzima Moïse

Source : Igihe.com

 

 

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano