Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri, i Kigali hazahurira ibihangange muri politiki birimo Kofi Annan wayoboye Umuryango w’Abibumbye (UN), Al Gore wigeze kuba Visi Perezida wa Amerika na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,……bazitabira ihuriro ryiga ku buryo Afurika yagera ku iterambere ritangiza ikirere (Africa Green Revolution Forum).

Iri huriro rizahuriramo impuguke zigera kuri 300, abakuru b’ibihugu n’abahagariye za Guverinoma bagera kuri 15, abaherwe bakomeye barimo Howard Buffett umaze kuba inshutti ikomeye y’u Rwanda bikaba byitezwe ko na Bill Gates n’’umugore we bashobora kugera mu Rwanda.

Mu bandi bakomeye bazarigaragara muri iri huriro harimo Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa, Umunya-Algeria Issad Rebrab, Umunya-Nigeria Aliko Dangote, ndetse na Sunny Verhese.

Abazahurira muri iri nhuriro bazigira hamwe ishoramari rya miliyari 30 z’Amadolari ya Amerika azashorwa mu buhinzi muri Afurika.

Iri huriro rizitabirwa n’Umuryango ukomeye wa Rockefeller Foundation, ari nawo uzatera inkunga iyo nama.

Iryo huriro bazanatangamo ibiganiro, ni ryo rinini ku mugabane wa Afurika riganisha ku buhinzi. Rikazateranira i Kigali guhera tariki 3 kugeza 7 Nzeri 2018.

Iri huriro rigiye kuba ku nshuro ya karindwi, yaherukaga kubera muri Kenya, iyayibanjirije yabereye muri Cote d’Ivoire. Icyo gihe abari bayitabiriye bakusanije agera kuri miliyari 36 z’Amadolari ya Amerika yo gutera inkunga ubuhinzi butangiza ibidukikije muri Afurika.

Ayo mafaranga kandi yari agamije gufasha mu kongera umusaruro no kuzamura ubuzima bw’abahinzi bakiri bato mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.

Dr. Agnes Kalibata, Perezida w’Umuryango ugamije iterambere ritangiza ibidukikije muri Afurika (AGRA), ari naryo ryateguye iyo nama, yabwiye KT Press ko ari amahirwe ku Rwanda yo kugaragaza aho rumaze kugera mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane mu gice cy’abikorera.

Muri iyo nama ni naho Perezida Kagame azatangariza amasezerano yiswe ‘The Kigali Declaration’, amasezerano agamije gukangurira ibihugu gushyira hamwe no kwiyemeza guteza ubuhinzi imbere.

Source: Makuruki

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano