Leta y’u Rwanda irimo gutegura umushinga wo kurwanya ubutayu mu Ntara y’Iburasirazuba. Uyu mushinga ukaba uzatwara miliyoni 48 z’amadolari y’Amerika asaga miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba Tumushime Francine (ibumoso) na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred (Foto Hakizimana Y.)

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba Tumushime Francine mu nama yagiranye n’inzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba aho yabibukije ko Leta yahagurukiye kurwanya ubutayu muri iyi ntara.

Minisitiri Tumushime yagarutse ku mushinga Leta y’u Rwanda irimo gutegura uzatwara miliyoni 48 z’amadorali y’Amerika (ni hafi miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mushinga wo kurwanya ubutayu mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri uyu mushinga miliyari 28 zizagenerwa gutera ibiti ku misozi, gutera ibiti mu nzuri, mu nkengero z’ibishanga, imigezi n’ibiyaga, ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto, hari n’ibiti bigomba guterwa mu nkengero y’imihanda.

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’abashinzwe amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kurushaho kwita no kubungabunga amashyamba yaba ayatewe ndetse n’ateganywa guterwa mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kurwanya ubutayu.

Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba Tumushime, yibukije abayobozi b’uturere n’Intara y’Iburasirazuba ko Leta ihangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’ubuke bw’amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ati: “Umuntu wese ugenda muri iyi ntara yibaza impamvu imisozi yacu yose yambaye ubusa, kandi abantu benshi bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti, ibiti kandi birubakishwa bigakorwamo n’ibindi bikoresho, ariko igice kinini ni ibyo ducana kandi ntitubasha kubisubizaho. Abantu bo mu Ntara y’Iburasirazuba murabizi kuturusha mwahanganye n’amapfa kandi izi ni ingaruka z’uko abantu batitaye cyane ku kubungabunga amashyamba”.

Rutayisire Gilbert, ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyagatare, yemeza ko ari uruhare rwa buri wese mu kwita ku mashyamba. Yagize ati: “Muri Nyagatare amashyamba akwiye kuba umwihariko, kuko akarere kacu gafite umwihariko w’uko ari ko karere kanini mu gihugu, dufite igice kinini cy’ubworozi n’ikindi cy’ubuhinzi ariko aba bose usanga imisozi yabo n’imirima yabo byambaye ubusa nta biti bihari nyamara hari ibiti bivangwa n’imyaka n’ibiti bibereye inzuri. Turifuza ko hashyirwaho gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ndetse hakongerwa ingemwe n’uburyo zituburwa na byo bikoroha kubera y’uko ubu bihenze”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yagarutse ku ruhare rwa buri wese, dore ko gahunda yo gutera ibiti mu Ntara y’Iburasirazuba byahariwe Inkeragutabara nyamara abayobozi bamwe na bamwe ntibashake gukurikirana uburyo aya mashyamba yatewe n’uburyo akoreshwa no kuyasarura.

Source: Imvaho Nshya

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano