Urwego rushinzwe iperereza ku byaha (Rwanda Investigation Bureau,RIB) rwagaragaje abagabo babiri bashinjwa ibyaha bishingiye ku manyanga yo gutesha agaciro imitungo igurishwa muri cyamunara babitumwe n’abanyemari kugira ngo bayigure kuri macye cyane. Aba bakoze aya manyanga tariki 31 Nyakanga 2018 ku Kicukiro ubwo hatezwaga Cyamunara ya Sitasiyo ya essence.

Aba bagabo berekanwe ni Mbyayingabo Evode na Munyeragwe Alphonse bombi bakaba baregwa gutesha agaciro imitungo y’abandi no guteza akavuyo muri cyamunara mu rwego rwo guca abandi intege.

Iyo cyamunara yo guteza sitasiyo ya lisansi ni iy’umugore ufitiye umwenda Banki akaba yaratinze kuyishyura nk’uko amasezerano bagiranye yabivugaga. Bivugwa ko iyi sitasiyo yari ifite agaciro ka miliyoni 850 Frw nyamara ikaza gutejwe cyamunara kuri miliyoni 330 Frw, kubera amanyanga y’aba biyita aba ‘marines’ banatangiye gufatwa.

Urwego rwa RIB ruvuga ko abantu nk’aba bajya muri za Cyamunara bagateza akavuyo kugirango bateshe agaciro icyashyizwe ku isoko bamaze kuba benshi, ngo kuko bafite amatsinda akomeye bahuriramo. Iperereza ryo guhiga n’abandi rirakomeje.

Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018, Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko abafashwe bakekwaho guhabwa ruswa n’uwatsinze muri iyo cyamunara kugira ngo baze guteza akavuyo, maze bice intege abifitiye gahunda maze ba nyiri uguteza akavuyo bizarangiye bayegukanye.

Mbabazi Modeste avuga ko n’ubwo herekanwe abagabo babiri, ngo abafatiwe muri aya manyanga bose ni bane, barimo n’umunyamategeko wari muri iyi cyamunara. Aba bakomisiyoneri n’umunyamategeko ngo bari batumwe n’umushoramari ngo nabo bajye muri cyamunara nk’abaguzi ariko nyamara intego yabo ari ugutesha agaciro no guca intege abandi baguzi kugira ngo igitezwa cyamunara kigirwe macye ashoboka.

Akomeza avuga ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guteza akajagari muri cyamunara, gutanga ruswa, gutanga sheki zitazigamiwe no gukoresha impapuro mpimbano.

Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu n’umutungo w’umuntu ugenda ugahera kubera ko yagambaniwe ntagere kuri ya mafaranga afitiye banki, bagakurikirana n’undi mutungo we. Niba bagurishije sitasiyo bagakurikirana n’inzu ye, bagakurikirana n’isambu ye ugasanga umuntu ibintu biimushizeho atari uko byari bifite agaciro gace ahubwo ari ako kagambane kabiteye. Ibi binatuma abantu bamwe baba ibyihebe, abandi bagatangira gukora ibidakorwa, nk’ubujura, ubwicanyi kubera ubwinshi bw’amafaranga babona kandi batayavunikiye.”

Yakomeje avuga ko aba batawe muri yombi barimo Mbyayingabo na Munyeragwe, bari bahawe amafaranga n’umushoramari kugira ngo baze muri cyamunara nk’abaguzi kandi atari byo koko ahubwo ari amanyanga bashaka gukora. Umwe muri bo yari yahawe Miliyoni 10 undi ahabwa Miliyoni eshanu.

Aba bagabo beretswe itangazamakuru bahakana ibyo baregwa, bakavuga ko bagiye kugura sitasiyo nk’abandi bose, ndetse ko cyamunara yagenze neza ngo bakaba batabona icyitwa amanyanga yahakorewe.

Umwe muri aba bombi avuga we yaje kwikura muri cyamunara nyuma yo kumva ko sitasiyo iri ahateganyijwe kunyuza umuhanda. Ibi byo kwikura m,uri cyamunara ariko Urwego rwa RIB rushimangira ko ari uburyo bwo gushaka gutesha agaciro sitasiyo.

Source: Ukwezi

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano