Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup yagarutse mu Rwanda nyuma yo kubasha kunganya 1-1 na USM Alger muri Algeria, yakiranwa urugwiro n’abafana ku kibuga cy’indege ndetse n’ubuyobozi bwayo bukomerezaho, bubashimira uko bitwaye bunabagenera ishimwe.

Ahagana ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba nibwo ikipe yari igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, basanganirwa n’abafana ahagana saa kumi z’umugoroba ubwo bari basohotse mu kibuga cy’indege. Abafana bo muri Vision Fan Club nibo bari biganje cyane ndetse ninabo bari bateguye indabozo kwakira abakinnyi.

Buri mukinnyi wese muri 16 bagiye muri Algeria yahawe ururabo ndetse n’abatoza kugeza kuri King wari uyoboye ’Delegation’. Ismaila Diarra wamaze kugurwa na Cabba yo muri Algeria na we yagarukanye n’abandi , asanganirwa n’abafana bamushimiye cyane ibyo yagejeje ku ikipe ya Rayon Sports.

Bavuye ku kibuga cy’indege,abakinnyi n’abatoza berekeje mu Mujyi rwagati, bakirwa n’ubuyobozi bubashimira uko bitwaye nubwo bagiye badahabwa amahirwe yo kuba babasha gukura nibura inota rimwe muri Algeria nkuko babikoze.

Umukino wahuje Rayon Sports na USM Alger wabaye ku cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018 ariko biba ngombwa ko bagaruka kuri uyu wa Gatanu kubera ikibazo cy’indege. Byatumye umukino wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro Rayon Sports igomba gukina na Sunrise FC wimurirwa ku wa mbere tariki 6 Kanama 2018 ukurwa tariki 4 Kanama 2018.

Source: Rwanda magazine

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano