Perezida Kabila na João Lourenço baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, guhera kuri uyu wa Kane ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Angola, aho yagiye kubonana na mugenzi we João Lourenço.

Ni uruzinduko Kabila akoze mu gihe Komisiyo y’Amatora mu gihugu cye isigaje iminsi itandatu ngo irangize kwakira kandidatire z’abifuza guhatana ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu, ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018.

Kabila yarangije manda yemererwa n’Itegeko Nshinga mu Ukuboza 2016. Ibiganiro byamuhuje n’impande batavuga rumwe byemeje ko amatora yo kumusimbura yagombaga kuba mu mpera za 2017, ariko nabwo ntibyakunze kubera ko Komisiyo y’amatora yavuze ko ititeguye.

Kabila aracyayobora kubera ingingo iri mu Itegeko Nshinga ivuga ko azava ku butegetsi igihe habonetse umusimbura.

Nubwo imyiteguro y’amatora irimbanyije, abatavuga rumwe na Kabila ntibamushira amakenga kuko adatomora niba azongera kwiyamamaza cyangwa niba ataziyamamaza, dore ko bamushinja gushaka amayeri yo kwiyamamaza.

Angola ni kimwe mu bihugu byasabye Kabila ku mugaragaro kutongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Yagiye gukora iki muri Angola?
Kabila na Lourenço kuri uyu wa kane bemeranyije gukomeza guteza imbere imibanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’ibikorwa remezo n’ubucuruzi nk’uko ibiro ntaramakuru Xhinua byabitangaje.

Kabila yavuze ko ibindi byaganiriwe bigamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gihe kiri imbere, cyane cyane ku bibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 23 Gicurasi Perezida Emmanuel Macron ari kumwe na Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yavuze ko we na Kagame baganiriye ku kibazo cya RDC, ndetse ko u Bufaransa bushyigikiye ‘gahunda yafashwe na Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku bufatanye na Perezida wa Angola’.

Ayo magambo yateye impungenge Guverinoma ya RDC, itumiza Ambasaderi w’u Bufaransa nk’igihugu Perezida wacyo yakomoje kuri iyo gahunda, Ambasaderi w’u Rwanda ruyoboye AU n’uwa Angola kuko igihugu cye cyakomojweho babazwaga ngo “iyo gahunda nshya ya Kigali-Luanda ishyigikiwe na Paris ni iyihe?”

Nyuma byaje gusobanuka ko iyo gahunda yari inama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango uhuza ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), yagombaga gutumizwa na Perezida Lorenco yiga ku bibazo by’umutekano mu karere.

Iyo nama yagombaga kuba muri Kamena ariko ntiyigeze iba kuko Kabila yaje gusaba ko isubikwa ku mpamvu zitamenyekanye.

Bikekwa ko Kabila yaba yagiye kubanza kugisha inama Angola nk’igihugu cyafashije ubutegetsi bwe igihe kirekire, bakemeranya ku bizaganirwaho na SADC hakiri kare.

Iyo nama ishobora no kuganirirwamo ahazaza ha Kabila igihe yaba yemeye kuva ku butegetsi. Mu mpera z’uku kwezi nibwo hateganyijwe inama ngarukamwaka ya SADC izabera muri Namibia.

Angola ni igihugu gifite uruhare rukomeye mu mateka ya RDC by’umwihariko kuri Leta ya Laurent Desiré Kabila na Joseph Kabila.

Angola yafashije Kabila gukura ku butegetsi Mobutu Sese Seko wari ubumazeho imyaka isaga 30. Yanafashije cyane Desiré Kabila ubwo yari ahanganye n’ibihugu birimo u Rwanda na Uganda.

Nyuma yo kwicwa kwa Desiré Kabila, Angola yakomeje gufasha Joseph Kabila imuha abasirikare bamurinda n’abamufasha kugarura umutekano.

Source: Igihe

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano