Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 ni bwo Humble Jizzo yagaragaye ku kibuga cy’indeg i Kanombe aho yari aherekeje umugore we wari werekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu akaba yasigiye uruhinja Humble Jizzo ugomba gusigara yita ku mwana kugeza igihe nyina agarukiye. Tukimenya iby’aya makuru twabajije Humble Jizzo iby’urugendo rw’umufasha we adutangariza ko umugore we yerekeje muri Amerika aho yagiye muri gahunda z’akazi ndetse mu minsi ya vuba yizeye neza ko azaba yagarutse.
Uyu munyamuziki yabwiye Inyarwanda ko bitari gukunda ko uyu mugore we ajya muri gahunda z’akazi ngo atware n’umwana ariyo mpamvu yamusize. Amy Blauman umufasha wa Humble Jizzo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z’akazi nyuma y’igihe gito cyari gishize avanyeyo n’umugabo we wari wamuherekeje muri gahunda zo kubyara. Twabajije Humble Jizzo niba ari akazi koroshye kuba agiye gusigara yita ku mwana adutangariza ko atari ibintu byoroshye ariko nanone ko azabikora kandi akabishobora na cyane ko uyu mwana nubwo afite nyina ariko ari uwabo bose bityo bafite inshingano zo kumwitaho bose.

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano