Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije Horii Manabu n’itsinda bari kumwe bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Buyapani, Horii Manabu, yatangaje ko ababajwe n’ibihe bibi Abanyarwanda banyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko yishimiye uburyo ubu Abanyarwanda bakora cyane bashaka kugira ahazaza heza mu iterambere.

Ni ubutumwa bwatangajwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Miyashita Takayuki, ejo hashize tariki ya 24 Nyakanga 2018 ubwo  itsinda ry’Abayapani 45 barimo 30 b’abashoramari bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije, Horii Manabu n’uhagarariye abikorera basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bagasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko Abanyarwanda bahisemo kubana mu mahoro n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ambasaderi Takayuki watangaje ubutumwa bwa Minisitiri Horii, yavuze ko yababajwe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko yashimye ko hari inzira Abanyarwanda bihaye yo kugira ahazaza heza binyuze mu gukora cyane.

Ati “Nge mba hano nk’ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda nsura urwibutso inshuro nyinshi ariko ni inshuro ya mbere kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Horii, akozwe cyane ku mutima n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ik’ingenzi abantu bakwiye kumenya ni ibihe iki gihugu cyaciyemo mu myaka 24 ishize”.

Yagaragaje kandi ko ari ibyo kwishimirwa ko Abanyarwanda ubu barajwe ishinga n’ahazaza heza habo; baciye mu bihe byashize bitoroshye, kandi bari gukora cyane ngo ejo hazabe heza cyane. yashimye kandi ibikorwa iki gihugu kimaze kugeraho, yashimye ko Abanyarwanda biyunze, kandi yashimye n’intego iki gihugu kihaye yo kubana mu mahoro.

Yakomeje avuga ko nka Ambasaderi ubwe yifuje kwereka itsinda ry’abashoramari baturutse mu Buyapani ko u Rwanda ari igihugu kiza bakwiye kumenya kandi bagomba gusura n’urwibutso rwa Jenoside bakamenya amateka mabi igihugu cyaciyemo, bityo bakumva neza Abanyarwanda n’impamvu bakora cyane bashaka ahazaza heza.

Gahunda y’iri tsinda ry’abashoramari bo mu Buyapani baje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, ni iyo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Buyapani n’u Rwanda. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bagiranye inama n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda n’abandi bayobozi b’ibigo by’abikorera.

Source: Imvaho Nshya

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano