Ikipe ya Esperance FC yo muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yatwaye igikombe kitiriwe Mandela Day.

Esperance FC iyoborwa n’uwigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denis, yatsinze ku mukino wa nyuma Hope FC nayo yo muri iyi gereza.

Hope FC yashinzwe n’uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.

Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga witiriwe Nelson Mandela wafunzwe imyaka 27.

Uyu munsi washyizweho n’umuryango w’abibumbye wizihizwa buri taliki ya 18 Nyakanga buri mwaka, mu Rwanda wari wizihijwe ku nshuro ya kabiri.

Usibye umupira w’amaguru, aba bagororwa banakinnye Basketball, Volleyball, Igisoro n’iyindi.

Gacinya Chance Denis yakatiwe n’urukiko iminsi 30 y’agateganyo.

Source:Makuru ki.

 

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano