Ikipe ya Kenya ishyikirizwa igikombe na Perezida wa RCA, Baraba Eddy

Ikipe y’igihugu ya Kenya na Uganda ni zo zabonye itike yo gukomeza mu kiciro cya kabiri  cyo gushaka itike y’igikombe  k’Isi kizabera muri Australia  muri 2020.

Izi kipe zabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amajonjora  yahuje amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba “East Africa  World T20 Qualifiers”  yabereye mu Rwanda kuva tariki 07 kugeza 15 Nyakanga 2018.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 4 ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania.  Buri kipe yakinnye n’indi imikino 2 bivuze ko buri kipe yakinnye imikino 6.

Ikipe ya Kenya yegukanye umwanya wa mbere  n’amatoza 10 aho yatsinze imikino 5. Yatsinze u Rwanda imikino 2, itsinda Tanzania imikino 2 itsinda Uganda umukino umwe undi Uganda irayitsinda.  Ku mwanya wa 2 haje ikipe ya Uganda n’amanota 8 aho yatsinze imikino 4 itsindwa ibiri. Uganda yatsinze u Rwanda imikino 2, itsinda Kenya umukino umwe inatsinda Tanzania umukino umwe. Mu mikino ibiri yatsinzwe harimo uwa Kenya na Tanzania.

Ku mwanya wa 3 haje Tanzania n’amanota 6  aho yatsinze imikino 3 igatsindwa indi 3 naho ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa 4 nta nota na rimwe kuko yatsinzwe imikino yose uko ari 6.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Baraba Eddy  yatangaje ko iri rushanwa ryagenze neza n’ubwo ikipe y’u Rwanda ititwaye neza ariko ko ugereranyije n’urwego iriho yitwaye neza.

Yagize ati Twakinnye n’amakipe aturusha n’ubwo tutashoboye kuyatsinda  twaberetse ko no mu Rwanda umukino wa Cricket uhari kandi ugeze ku rwego rushimishije”.

Baraba yanagarutse ku bwitabire avuga ko byabashimishije cyane uburyo Abanyarwanda batangiye  gukunda umukino wa Cricket. Ati “Ibi bizadufasha  muri gahunda twihaye  yo gukundisha abantu umukino  no kuwubigisha”.

Kenya na Uganda ni zo zizahagararira akarere k’Afurika y’Iburasirazuba mu mikino yo gushaka itike y’igikombe k’Isi. Izi kipe ziyongereye kuri Ghana na Nigeria zitwaye neza mu mikino y’amajonjora mu karere k’Afurika y’amajyaruguru n’Iburengerazuba.

Kuri ubu hasigaye imikino  yo mu itsinda ry’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo  birimo Botswana, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia,  Saint Helena, Swaziland na Zambia, imikino ikazabera muri  Botswana kuva tariki 28 Ukwakira kugeza ku itariki ya 03 Ugushyingo 2018.

Aya makipe 6 namara kuboneka yose azakina hanyuma amakipe 2 abe ariyo abona itike yo kuzahagararira Afurika mu gikombe k’Isi.

Source: Imvaho nshya

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano