Perezida Kagame yambika ipeti umwe mu ba ofisiye basoje amasomo

Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye aba ofisiye barangije amahugurwa abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda, ko amasomo bahawe abategurira guhangana n’ibihe bidasanzwe bishobora kubaho barengera igihugu n’abagituye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare 180 bo ku rwego rw’aba ofisiye, bari bamaze umwaka bahabwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Mu ijambo yagegeje ku bitabiriye uyu muhango, yashimye ababashije kurangiza aya mahugurwa ndetse n’abatarashoboye kugera ku musozo wabo avuga ko bari bagaragaje umutima wo gukorera igihugu, bakwiye kureba ibindi bashobora bagakomeza kugifasha.

Yavuze ko imyitozo n’amahugurwa aba ba ofisiye basoje, akwiye kubaha imbaraga n’ubumenyi bibabashisha gusohoza inshingano zibategereje.

Ati “Aba ba ofisiye n’abandi mu ngabo z’igihugu cyacu nk’ahandi aho ariho hose bahabwa amahugurwa, ubumenyi, bishobora kubafasha mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, guhangana n’ibihe bijyana n’intambara ubwo ni ukuvuga kurwanya intambara, barinda abanyarwanda n’ibyo batunze. Ni inshingano iremeye cyane ubwabyo. Ariko bakora n’ibindi igihe ibyo bidasanzwe bitariho kandi ni cyo gihe kinini.”

Yavuze ko mu gihe hatari intambara, umusirikare ashobora no kurinda asoza inshingano ze atagiye ku rugamba na rimwe, ariko inshingano ze mu gihugu zikomeza. Yababwiye ko ingabo icyo zibereyeho atari uguteza intambara ahubwo imyitozo bahabwa iba igamije kubafasha kurwana intambara igihe bayishojweho.

Ati “Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara ariko ntibivuze ko ziba zishaka intambara. Ntabwo abantu batorezwa gushoza intambara, batorezwa kurwana intambara yabashojweho kuko rimwe biraba.”

“Ibyo tugena cyane cyane ni iby’iwacu ntabwo tugena iby’ahandi. Iyo iby’ahandi byabaye ko batubonamo ikibazo, bagira icyabo bakagushozaho intambara; icyo gihe nyine niho dukoresha umutima nama wacu, niho dukoresha ubushake, imyitozo twahawe, ubumenyi, hanyuma tukabirangiza uko bikwiye, tukabikora uko bikwiye. Nirwo Rwanda twifuza, nizo ngabo twifuza zishobora gukora uwo murimo uko uteye kose zikawuzuza.”

Abanyeshuri basojwe amahugurwa binjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye, aho bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant.

Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu ishuri rya Gisirikare i Gako, Lt Col David Mutayomba, yavuze ko ari ku nshuro ya karindwi muri iri shuri hasozwa amahugurwa yo ku rwego rw’aba ofisiye.
Mutayomba yavuze ko abanyeshuri batangira amasomo bari benshi ariko bamwe bitakunze ko bayakomeza kubera impamvu zitandukanye zirimo imyitwarire, umubiri no mu mutwe bidashobora guhangana n’ibisabwa.

Lt Col. Mutayomba yavuze ko mu mwaka n’amezi atandatu bamaze bahugurwa, bize ibintu bitandukanye birimo kumasha, kwiyereka, imyitozo ngororamubiri, kurinda umutekano w’igihugu imbere n’ubumenyi bubashoboza kubungabunga amahoro hanze mu gihe byabaye ngombwa.

Source: Igihe

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano