Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu, yemeza ko aba bakinnyi basinye amasezerano kuri uyu wa Kane, umunsi wa mbere wo kugura abakinnyi mu Rwanda.

Peter Otema wari umaze imyaka itatu muri Musanze FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports, asubiye muri Police FC yavuyemo mu 2014 ubwo yamurekuraga kuko yari atarabona ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko kuri ubu akaba yaramaze kububona.

Uwambazimana Léon bakunze kwita Kawunga na we wakinnye Rayon Sports, na we yerekeje muri Police FC, aho yakiniraga ikipe ya Sunrise FC kimwe na mugenzi we Iyabivuze Osée.

Undi mukinnyi Police FC yamaze kwibikaho ni rutahizamu w’umunyarwanda ukomoka i Burundi; Hakizimana Kevin wakiniraga ikipe ya Mukura Vitory Sports.

Mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu kuri uyu wa Gatatu, umutoza wa Police FC; Albert Mphande yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana igikombe mu mwaka utaha w’imikino.

Police FC yashoje shampiyona iheruka iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 48. Iyi kipe y’abashinzwe umutekano izahura na APR FC mu mikino ya ¼ cy’igikobe cy’Amahoro kizakomeza mu cyumweru gitaha.

Source: Ruhago Yacu

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano