Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018 nibwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori yatangiye umwiherero yitegura CECAFA y’abagore izabera hano mu Rwanda.

Iyi kipe y’abakinnyi 24 umutoza Kayiranga Jean Baptiste yahamagaye,icumbikiwe kuri Hotel LA Palisse-Nyandungu ikaba kuri uyu wa kabiri yatangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Iyi kipe izakora imyitozo kugera tariki ya 18 mbere y’uko tariki ya 19 izakina umukino wa mbere wa CECAFA aho izaba icakirana n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya.

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Ethiopia ku wa mbere tariki ya 23/7/2018,tariki ya 25 rukine na Uganda mu gihe ruzasoreza ku gihugu cya Kenya tariki ya 27 Nyakanga 2018 , imikino yose ikaba izajya ibera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi bahamagawe abenshi ni abo muri As Kigali WFC yatwaye shampiyona,Scandinavia yabaye iya kabiri,Kamonyi yabaye iya gatatu ndetse na Rambura WFC yabaye iya kane, hakaba kandi hahamagawe umukinnyi umwe uturutse hanze wahoze akinira As Kigali Mukamana Clementine, usigaye ukora ubucuruzi muri Tanzaniya.

Mu mwaka wa 2016 Tanzaniya niyo yari yatwaye igikombe mu gihe u Rwanda rwari rwaviriyemo mu majonjora.

Dore abakinnyi bahamagawe banatangiye umwiherero:

Abanyezamu : Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC), Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc) & Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC)

Abakina inyuma : Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFc), Murorunkwere Claudine (Rambura WFc), Kayitesi Alody (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali Wfc), Umwizera Angelique (AS Kigali Wfc), Mukamana Clementine (Kigomo Sisters Wfc, Tanzania) and Mutuyimana Albertine (Kamonyi Wfc)

Abo hagati: Uwimbabazi Immaculee (Kamonyi Wfc), Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali Wfc), Nyiramwiza Martha (AS Kigali Wfc) and Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc).

Ab’imbere: Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Umwariwase Dudja (AS Kigali Wfc), Nibagwire Libery (AS Kigali Wfc), Iradukunda Callixte (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi Wfc) and Kankindi Fatuma (Scandinavia Wfc)

Abatoza n’abandi bayobozi:

Kayiranga Jean Baptista (Head Coach), Mbarushimana Shaban (Assistant Coach), Umunyana Seraphine (Assistant Coach), Maniraguha Claude (Goalkeeper Coach), Uwimana Claudine (Physiotherapist), Kayishakire Hadidja (Team Manager) and Uwase Ange Nicole (Kit Manager)

Source: Ruhago Yacu

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano