Queen Cha ni umwe mubahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda, muri iki gihe ari no mu bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani. Uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yasubije abibaza ko akundana n’umuyobozi wa The Mane, abera ibamba umunyamakuru wamubajije niba afite umukunzi.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabazaga Queen Cha niba akundana na Bad Rama, umuyobozi wa The Mane nk’uko bikunze kuvugwa na bamwe mu bakurikiranira hafi ibya muzika, uyu muhanzikazi yabyamaganiye kure agira ati ”Bagomba kubivuga kuko ubwo turakorana, njya mbona abantu mu myidagaduro tubamo nkanjye ubimazemo igihe ni akantu gato cyane, urajya i Bugande wakorana na Washington ngo murakundana kuko wumva ntakorana nawe ngataha tudakundanye…”

Uyu mukobwa yakomeje ahakana aya makuru ati ”N’ubu rero ndimo ndakora akazi na Bad Rama ari mu kazi. Kuki se tugomba gukundana? Turi mukazi nta bintu nk’ibyo.” Uyu muhanzikazi watangaje ko yasinye gukorana na The Mane nyuma y’imyaka ibiri arangije amasezerano n’Ibisumizi yatangaje ko aha ari ahantu habiri yakoreye kandi heza.

Queen Cha abajijwe niba afite umukunzi yanze kugira byinshi abitangazaho cyane ko nk’uko abyivugira ngo asanga atazongera kubivugaho kuko yasanze bishyira ubuzima bw’undi muntu hanze kandi nyamara ari we nyir’izina wakabaye ubibazwa bityo akaba asanga atari byiza ko yajya avuga ibijyanye n’urukundo rwe mu itangazamakuru

Source: Inyarwanda

Reba hano ikiganiro yagiranye n’inyarwanda Queen Cha

3 IBITEKEREZO

  1. Wonderful items from you, man. I have understand your stuff previous to and you are simply too wonderful.
    I really like what you have received right here, really
    like what you are stating and the way in which wherein you say it.
    You’re making it entertaining and you still care for to stay it wise.
    I cant wait to read far more from you. This is actually
    a terrific website.

TANGA IGITEKEREZO

Shyiramo Igitekerezo cyawe
Shyiramo Izina ryawe hano